Ni igitaramo gitegerejwe ku wa 10 Ukuboza 2022 kizabera muri stade ya Accra Sports, kikaba icya mbere agiye gukorera muri Afurika nyuma yo gusohora album ye nshya yise ’More Love Less Ego’.
Ibikorwa byo gutegura iki gitaramo cyitezwe cyane n’abakunzi b’umuziki muri Afurika byahawe Lee Ndayisaba.
Mu kiganiro na IGIHE, Ndayisaba yavuze ko na we yatunguwe na telefone y’abajyanama ba Wizkid bamuhamagaye bamubwira ko bamuhisemo nk’uzaba ashinzwe guhuza ibikorwa mu gutegura iki gitaramo.
Ati "Ni ibintu byantunguye cyane, ntiwambaza ngo bagendeye kuki ariko byaranshimishije. Umbajije icyo ntekereza bagendeyeho wenda byaba igitaramo naherukaga gutegura cya Bruce Melodie ndetse n’icyo nateguriye Wizkid i Kigali mu 2016."
Lee Ndayisaba byitezwe ko mu minsi mike ahaguruka i Kigali yerekeza i Accra muri Ghana, icyakora nubwo ari i Kigali, uyu mugabo yavuze ko akazi ko gutegura iki gitaramo akamazemo iminsi.
Ati "Akazi karatangiye, erega njye nshinzwe guhuza ibikorwa byo gutegura iki gitaramo. Hari bimwe mu bikoresho bituruka muri Nigeria, Afurika y’Epfo ndetse n’ibikorwa binyuranye, icyo nshinzwe ni ukumenya aho buri wese n’ibyo ashinzwe."
Lee Ndayisaba aherutse kugirwa umuyobozi wa Kiss FM ndetse yanabayeho umujyanama wa Bruce Melodie ndetse ni na we wamuteguriye igitaramo yakoze mu minsi ishize ubwo yizihizaga imyaka 10 amaze mu muziki.
Mu 2016 nibwo Lee Ndayisaba yateguye igitaramo cyatumiwemo Wizkid mu Rwanda, icyo gihe cyabereye i Rugende ahari hakubise huzura abakunzi b’umuziki.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!