00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lee Ndayisaba wabaye ’manager’ wa Bruce Melodie yagizwe umuyobozi wa Kiss FM

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Ugushyingo 2022 saa 02:21
Yasuwe :

Lee Ndayisaba wahoze akurikirana inyungu za Bruce Melodie yahawe inshingano nshya, agirwa umuyobozi wa Kiss FM, radiyo iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda.

Mu kiganiro na IGIHE, Lee Ndayisaba yavuze ko yishimiye kuba agiye kuyobora radiyo ifite abanyamakuru b’abahanga mu Rwanda, ndetse ikunzwe ku rwego rwo hejuru.

Aha ni naho yashyiriye umucyo ku mikoranire ye na Bruce Melodie byavugwaga ko yajemo agatotsi, ko icyamunaniye ari ubushobozi bwari bukenewe kugira ngo abashe gukomezanya n’uyu muhanzi.

Ati "Gukorana na Bruce Melodie ni akazi gahoraho katakwemerera kugira ibindi ukora, bisaba ubushobozi buri hejuru kuko ni umuhanzi uri gukura cyane. Njye rero twaje kumvikana ko twagumana ubushuti bwacu, ubundi nkajya mugira inama kuko turi inshuti."

Lee Ndayisaba wagizwe umuyobozi wa Kiss FM asanganywe ubunararibonye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro, kuko yaritangiye mu 2004 ubwo yari kuri Flash FM.

Yaje kwerekeza muri Tanzania akorera radiyo yitwa Choice FM yabarizwaga muri Clouds Media Business Group. Ubwo iki kigo cyashingaga televiziyo bise Clouds TV, ubuyobozi bwaje kumukura muri radiyo bumushinga kuyobora iyo televiziyo.

Nyuma y’igihe gito, Lee Ndayisaba yaje kujya i Abu Dhabi bafungurayo ishami ry’iyi televiziyo ryagaragaraga mu bihugu by’Abarabu.

Iki gihe niyo televiziyo ya mbere yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba yari ifunguwe mu bihugu by’Abarabu.

Aha niho yakoreye kugeza ubwo yatangizaga umushinga wa East Africa’s Got Talent, irushanwa ry’abanyempano ryabaye mu 2019.

Lee Ndayisaba yagizwe umuyobozi wa Kiss FM
Lee Ndayisaba yabaye umujyanama wa Bruce Melodie icyakora baza gutandukana mu buryo butavuzweho rumwe
Lee Ndayisaba wari umenyerewe nk'umuyobozi wa Clouds TV yanafunguye mu Rwanda ariko akaza kuyifunga, ari mu batangije East Africa's Got Talent
Aha Lee Ndayisaba yari yagiye guhuza Bruce Melodie n'ubuyobozi bwa Clouds Media Business Group arinayo ifite Clouds FM na Clouds TV

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .