Uyu mukobwa yitabiriye iri rushanwa ribera muri Nigeria nyuma yo gutsinda muri Rwanda’s Global Top Model, umwaka ushize agahigika bagenzi be bari bahanganiye ikamba.
Umuyobozi wa Rwanda Global Top Model, Ndekwe Paulette yabwiye IGIHE ko ari iby’agaciro kuba bongeye kohereza umukobwa mu irushanwa mpuzamahanga.
Ati “Twishimiye kongera kohereza umukobwa mu irushanwa mpuzamahanga, twizeye ko azitwara neza.”
Si ubwa mbere iyi sosiyete yohereje umukobwa hanze cyane ko umwaka ushize abakobwa batandukanye babashije gutsinda muri Rwanda Global Top Model, boherejwe mu marushanwa akomeye y’imideli mu bihugu bitandukanye.
Laura Sarah yitabiriye iri rushanwa rizaba guhera ku wa 24 Ugushyingo kugeza ku wa 1 Ukuboza 2024. Rizahuriramo abakobwa batandukanye baturutse mu bihugu hafi ya byose bya Afurika.
Uyu mukobwa yabonye amahirwe yo guhagararira u Rwanda ubwo we na bagenzi be batanu, bahize abandi banyamideli muri 30 bari bahanganye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!