00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Laura Sarah ukomoka mu Rwanda yabaye igisonga cya mbere cya ‘Miss Africa Golden’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 December 2024 saa 10:50
Yasuwe :

Umukobwa witwa Laura Sarah wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Golden International ryaberaga muri Nigeria, yabaye igisonga cya mbere.

Uyu mukobwa yambitswe iri kamba kuri iki Cyumweru tariki 1 Ukuboza 2024, mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.

Ni mu gihe Umunya-Tanzania Ritha Alex ari we wabaye Miss Africa Golden International, mu gihe igisonga cya kabiri cyabaye Victoria Teniola wo muri Autriche.

Umuyobozi wa Rwanda Global Top Model, Ndekwe Paulette yabwiye IGIHE ko kuba uyu mukobwa yegukanye ikamba mu marushanwa mpuzamahanga ari ikintu gikomeye.

Ati “Ikamba yabonye nk’abategura irushanwa tugiye kumufasha kuribyaza umusaruro. Ntabwo gutsindira ikamba mu marushanwa mpuzamahanga ari ibintu byoroha.”

Laura Sarah yitabiriye iri rushanwa ryabaye guhera ku wa 24 Ugushyingo kugeza ku wa 1 Ukuboza 2024. Ryahuriyemo abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye.

Uyu mukobwa yabonye amahirwe yo guhagararira u Rwanda ubwo we na bagenzi be batanu, bahize abandi banyamideli muri 30 bari bahanganye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .