Lady Gaga yihariye ibihembo bya MTV Video Music Awards 2020

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 Kanama 2020 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

Kuri iki Cyumweru tariki 30 Kanama 2020 hatanzwe ibihembo bya MTV Video Music Awards [MTV VMAs] byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi yose muri iki gihe.

Ariana Grande na Lady Gaga nibo bahatanye mu byiciro byinshi (icyenda) babikesheje indirimbo bahuriyemo yitwa ‘Rain on Me’, bari bakurikiwe na Billie Eilish na The Weeknd bose bari bari mu byiciro bitandatu; mu gihe Taylor Swift, Doja Cat na Megan Thee Stallion bo bari barimo inshuro eshatu buri umwe.

Mu itangwa ry’ibi bihembo bimaze imyaka isaga 30, abahanzi batandukanye bahawe umwanya bagenda basusurutsa abari bakurikiye ibi birori. Abaririmbye harimo itsinda rya BTS ryo muri Koreya y’Epfo riherutse guca agahigo kuri Youtube, umuhanzi The Weeknd, Lady Gaga na Ariana Grande, Black Eyed Peas, Miley Cyrus, Maluma n’abandi benshi.

Ariana Grande na Lady Gaga batwaye ibihembo byinshi birimo icya Song Of The Year n’icya Best Collaboration.

Taylor Swift yahawe igihembo cya Best Direction abikesheje indirimbo ye yise ‘The Man’, ‘The Weekend’ atwara igihembo cya video y’umwaka abikesheje indirimbo ye ‘Blinding Lights’ yanaririmbye muri ibi birori.

Amashusho ya ‘I Can’t Breathe’ y’umuhanzikazi H.E.R yahimbye nyuma y’urupfu rwa George Floyd wishwe anigishijwe ivi n’umupolisi w’umuzungu; yahawe igihembo cya Video for Good.

Umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa filime Lauren Keyana "Keke" Palmer wari uyoboye yashyizeho akanya ko kwibuka Chadwick Boseman wamamaye muri Black Panther, uherutse kwitaba Imana ku wa Gatanu azize cancer y’amara yari amaranye imyaka ine.

Ati “Boseman yari intwari y’ukuri. Atari ku nyakiramashusho gusa ahubwo muri buri kimwe yakoze.”

Reba urutonde rw’abatwaye ibihembo hano

Umuhanzikazi Lady Gaga ari mu batwaye ibihembo byinshi muri MTV VMAs 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .