Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na BBC cyagarukaga ku buzima bwe bwite abayemo abantu batazi, ndetse no kuri album ya munani yise ‘Mayhem’ yasohoye kuri uyu wa 7 Werurwe 2025.
Ubwo Lady Gaga yabazwaga ikintu atinya kurusha ibindi mu buzima, yasubije ati “Ntinya kuba njyenyine”.
Yakomeje ati “Ntekereza ko ubwoba mfite kurusha ubundi ari ugukora ibi ndi njyenyine, kubaho ubuzima bwa njyenyine”.
Uyu muhanzikazi wubatse ibigwi mu njyana ya Pop, yakomeje avuga ko yagize amahirwe yo guhura n’umukunzi we, Michael Polansky banitegura kurushinga, kuko ari we umurinda ubuzima burimo irungu.
Ati “Impano iruta izindi zose ni uko nahuye n’umukunzi wanjye Michael. Byose mbikorana nawe”.
Lady Gaga kandi yavuze ko uyu mukunzi we ari we umubaha hafi, akamurinda ubwigunge kuva batangira gukundana mu 2020, ndetse aherutse no kumwambika impeta y’urukundo amusaba ko barushinga.
Si ubwa mbere uyu muhanzikazi yakomoza ku buzima bwo kubaho wenyine n’ubwigunge, dore ko yigeze kubitangariza muri filime mbarankuru ku buzima bwe yise ‘Five Foot Two’.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!