Urubuga rwa Spotify rumwe muzikoreshwa cyane mu kumva no kumenyekanisha ibihangano by’abahanzi, rwatangaje ko Lady Gaga yaciye agahigo ko kuba yarumviswe n’abantu 123,736,959 mu kwezi kumwe.
Lady Gaga abaye umuhanzikazi wa mbere ukoze ibi, ndetse yahise akuraho agahigo kari gafitwe na Ariana Grande waruherutse kurusha Taylor Swift wagize abantu miliyoni 116 bamwumvishe mu gihe cy’ukwezi.
Kuba Lady Gaga warumaze igihe atari mu muziki ahugiye mu gukina filime yongeye kugira abantu benshi bamwumva, arabikesha indirimbo yise ‘Die with a Smile’ yakoranye na Bruno Mars iri muzigezweho muri iyi minsi.
Magingo aya Lady Gaga ni we muhanzi rukumbi w’umugore ugize abantu benshi bamwumvise mu kwezi, mu gihe hari abahanzi b’abagabo bamurusha barimo nka Bruno Mars ufite agahigo k’abantu miliyoni 150, naho The Weekend we afite miliyoni 125 z’abamwumvise mu kwezi.
Uyu muhanzikazi akaba yanditse aya mateka kuri Spotify, mu gihe yitegura gusohora album ya munani yise ‘Mayhem’ azamurika tariki 07 Werurwe 2025, aho byitezwe ko abamwumva bashobora kwiyongera kuri uru rubuga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!