00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

La Fouine yasesekaye i Kigali

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 June 2022 saa 10:06
Yasuwe :

Umuraperi w’Umufaransa ufite inkomoka muri Maroc, Laouni Mouhid, wamamaye mu muziki nka La Fouine yasesekaye i Kigali yitabiriye igitaramo giteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru.

La Fouine yageze mu Rwanda mu masaha y’umugoroba asanganirwa n’itangazamakuru n’abandi bantu bari bagiye kumwakira ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.

Uyu muraperi nta jambo na rimwe yigeze avugana n’itangazamakuru ahubwo yahise yurizwa imodoka aragenda.

La Fouine yageze mu Rwanda asanga Zozibini Tunzi wo muri Afurika y’Epfo wegukanye Ikamba rya Miss Universe 2019 wageze i Kigali kuri uyu wa Gatatu, tariki 29 Kamena 2022.

Uyu mukobwa yagereye mu Rwanda rimwe na Jarrrel Carter wo muri Roc Nation na Gordon Williams bakunze kwita ‘Commissioner’ akaba umwe mu baproducer bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bakigera i Kigali uko ari batatu bahise berekeza kuri hoteli aho bari kuruhukira mbere y’uko ku wa 30 Kamena 2022 bagirana ikiganiro n’abanyamakuru byitezwe ko kizabera ku Biro by’Umujyi wa Kigali saa Yine za mu gitondo.

Iserukiramuco rya Africa in Colors bitabiriye rigiye kubera i Kigali kuva ku wa 30 Kamena 2022 kugeza tariki 3 Nyakanga 2022 byitezwe ko rizitabirwa n’abahanzi bafite amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda, Afurika ndetse n’Isi.

Byitezwe ko ku wa 30 Kamena 2022 muri Kigali Radisson Blu hazabera igitaramo cyo guha ikaze abashyitsi bitabiriye iri serukiramuco, kikazacurangamo DJ Toxxyk.

Kwinjira muri iki gitaramo kizaba ari icya mbere mu Iserukiramuco rya ‘Africa in Colors’ bizaba ari ibihumbi 10 Frw.

Ku wa 1 Nyakanga 2022 umunsi hazafungurwa ku mugaragaro iri serukiramuco, hitezwe ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibiganiro bizatangwa n’abahanga mu by’imyidagaduro biyambajwe.

Ku wa 2 Nyakanga 2022 uretse ibikorwa binyuranye bizaranga iri serukiramuco, hitezwe igitaramo gikomeye kizabera muri Car Free Zone mu Mujyi wa Kigali ahazaririmba abahanzi barimo La Fouine, Riderman, Afrique, Chris Hat na Angel Mutoni.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ibihumbi 7 Frw ku bari kugura amatike mbere, ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi 20 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Tariki 3 Nyakanga 2022 byitezwe ko ari bwo Iserukiramuco ‘Africa in Colors’ rizaba risozwa nyuma y’igitaramo kizahuza abahanzi barimo Magic System, Ariel Wayz, Kenny Sol, Okkama, Chris Eazy n’abandi.

Uyu muraperi akundwa n'abiganjemo abakunzi b'indirimbo ziri mu Gifaransa
La Fouine ni ubwa mbere ageze mu Rwanda
Mu myaka ya 2013 ni bwo izina rye ryamenyekanye cyane ku Isi
Ntabwo yigeze avugana n'itangazamakuru kubera umunaniro
La Fouine yazanye n'itsinda rimufasha mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .