00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kylie Jenner yashinje Blac Chyna gushaka kwica musaza we n’umuraperi Tyga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 April 2022 saa 07:20
Yasuwe :

Umunyamideli Kylie Jenner uri mu bo mu muryango w’Aba-Kardashians, uri mu manza na Blac Chyna, yatangaje ko uyu munyamideli mugenzi we hari igihe yari agiye kwica Rob Kardashian usanzwe ari musaza we igihe bakundanaga banabana ndetse n’umuraperi Tyga.

Kylie Jenner usanzwe afite uruganda rukora ibikoresha bya ‘makeup’ ruzwi The Kylie Cosmetics, yabitangaje mu rukiko rw’i Los Angeles kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mata mu rubanza rukomeje aho umuryango we uri kuburana na Blac Chyna.

Yavuze ko uyu munyamideli mugenzi we yashatse kwica musaza we ndetse akajya amwoherereza ubutumwa amutera ubwoba. Yavuze ko mu 2016 aribwo Chyna yafatiye imbunda kuri musaza ashaka kumwica.

Ati “Musaza wanjye yabimbwiye akoresheje amagambo agira ati ‘yagerageje kunyica’. Njyewe [Kylie] nabifashe nk’inzira igoye y’urupfu […] ndibuka ukuntu yari arakaye n’uko yari ameze ansobanurira ibyabaye.”

Yanavuze ko umuvandimwe we yamubwiye ko icyo gihe, Chyna yamugiye inyuma ari gukina ‘video game’ akamuzirika umugozi w’umuriro wa iPhone mu ijosi ari nabwo yamufatiyeho imbunda.

Yaba Jenner na Chyna bose bakundanye n’umuraperi Tyga. Jenner yavuze ko uyu muraperi yari yaramubwiye ko uyu mukobwa akoresha ibiyobyabwenge cyane ndetse anamubwira ko yigeze kumukata akaboko n’icyuma.

Ati “Impamvu ibyo yankoreye n’ibyo yakoreye musaza wanjye ntigeze mbijyana mu butabera ni uko nakekaga ko yabikoreshejwe no gusinda ku rwego rwo hejuru.”

Yongeye kubazwa impamvu yakomeje gukingira ikibaba Chyna avuga ko yari amaze iminsi yararakajwe n’uko yambitswe impeta na musaza we.

Ati “Nishimira musaza wanjye ariko icyo gihe nari mfite amakenga y’uko bizagenda hagati ye na Chyna.”

Chyna yakundanye na Tyga mu 2011 kugeza mu 2014. Tyga yahise atangira gukundana na Kylie kuva mu 2014 kugeza mu 2017 mu rukundo rwarangwaga no gushwana no kwiyunga.

Blac Chyna ubusanzwe ufitanye umwana w’umuhungu w’imyaka icyenda na Tyga ndetse n’uw’imyaka itanu na Rob Kardashian, mu cyumweru cyashize yavuze ko ubwo yazirikaga mu ijosi Rob Kardashian akanamufatiraho imbunda byari imikino.

Ashinjwa ibyaha bitandukanye uyu muryango wose uhereye kuri Kris Jenner w’imyaka 66 akaba na nyina w’aba bana barimo Kourtney Kardashian w’imyaka 43, Kim Kardashian wa 41, Khloé Kardashian wa 37, Kendall Jenner wa 26, Kylie Jenner wa 24 ndetse na musaza wabo Rob Kardashian w’imyaka 35.

Rob Kardashian yari umukunzi wa Blac Chyna kuva mu 2016 kugeza mu 2017 ndetse banafitanye umwana w’umukobwa ufite imyaka itanu witwa Dream Renée Kardashian.

Mu byo Blac Chyna ashinja uyu muryango harimo kuba waramukoreraga ihohotera ryo mu rugo cyangwa irikorewe ku mubiri ndetse no guhagarika ‘season’ ya kabiri y’ikiganiro yahuriragamo na Rob Kardashian cyacaga kuri televiziyo ya E! n’ibindi.

Guhera ku 18 Mata nibwo urubanza rwatangiye.

Blac Chyna asaba ko yahabwa nibura miliyoni 100$ nk’indishyi n’ibihombo yatejwe n’uyu muryango ariko abandi bakabitera utwatsi.

Blac Chyna na Rob Kardashian bakundanye umwaka umwe
Jenner na Tyga bakundanye igihe
Kylie Jenner n'umuryango we bamaze iminsi mu nkiko baburana na Blac Chyna

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .