Uyu mukobwa yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv. Yavuze ko mu by’ukuri uyu muhanzi atamukuruye umwenda w’imbere ahubwo byatewe n’amasaro yari yambaye mu rukenyerero (Shanga) uyu muhanzi yatunguwe agatungurwa no kuyumva.
Ati “Ukuntu byagenze bareke kwibaza ibyo ku ruhande, nta buryo bwihariye bwo gufata amafoto bwari buhari. Yarinjiye ajya ahafatirwaga amafoto muri ‘VIP’ twari hasi tujya kurya ifoto. Ndanayirya kuko nari nabishegeye. Njyewe ngezweho, aramfata. Abantu benshi bifotozanyije na we. Twagiye kwifotoza mugezeho turasuhuzanya.”
“Mu gihe twiteguraga kwifotoza yumvise ikintu kibyimbye, arambwira ngo utambwira ko wambaye bya bintu by’abapfumu… nyine nari nambaye ishanga. Rero abantu bari kuvuga ngo nahise mureba nabi kuko tutaziranye si byo. Ahubwo naramubwiye ngo buretse babanze badufotore.”
Yakomeje yikoma abantu bavuze ko hari ibintu byabayeho nyuma ndetse akaba yasenya n’urugo rw’uyu muhanzi.
Ati “Ngiye kugenda nahise mubwira ngo ni ishanga nambaye. Ni cyo gihe duherukana.”
Uyu mukobwa yahakanye yivuye inyuma avuga ko The Ben atamukuruye umwenda w’imbere ahubwo ari umugozi [shanga] yari yambaye mu nda.
Yavuze atari ubwa mbere yari ahuye n’uyu muhanzi kuko yagiye kumushyigikira mu bindi bitaramo mu bindi bihugu nko mu Burundi no muri Uganda, kuko ari umufana we.
Ati “Ntabwo bishoboka ko waba uhuye n’umuntu bwa mbere ngo ibintu bishoboke nk’uko babitekereje. Uko njye n awe twamenyanye abantu b’abafana murabizi ko haba amatsinda y’abakunzi b’abahanzi. Kwa Ben hari ayerekeranye n’indirimbo. Njye twahuriye mu yitwa Habibi Family, iyo ni indirimbo ye.”
Yavuze ko yageze aho agahura n’ababa muri iyi ‘group’ akaba ari ho bamenyanira.
Amashusho yavugishije benshi yagaragaye Kwizera Emelyne akorwaho na The Ben bikavugisha benshi, yafatiwe i Musanze mu gitaramo uyu muhanzi aheruka kuhakorera mu cyumweru cyashize tariki 17 Kanama 2024.
Ariko abantu babaye gute?
Kuki bumva baducurika baducuranura uko bishakiye? Kuva ryari The Ben Avuga atabumbuye umunwa?
Wenda kuba atarakuruye ka kenda k'imbere akaba ari ibishanga niba atari ishanga birashoboka n'ubwo nabyo ntahamya ko ari imico ikwiye ariko nareke kutubeshya… pic.twitter.com/xhbxJK50T8
— Sir. Uracyaryamye (@byukavuba) August 21, 2024
Reba ikiganiro cyose
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!