Ibikorwa bya ‘Our Past Initiative’ byari byerekeje i Burayi ku nshuro ya mbere, byatangiriye mu Mujyi wa Roma mu Butaliyani ku wa 30 Mata 2025 muri Tor - Vergata University no ku wa 1 Gicurasi 2025 muri Salesian Pontifical University.
Intwali Christian watangiye ibi bikorwa yabwiye IGIHE ko kimwe mu bintu byabashimishije ari ubwitabire bw’urubyiruko rwinshi rwiga mu Butaliyani ndetse n’uruhatuye rwari rwiganjemo abo muri iki gihugu.
Ati “Kimwe mu byatunejeje ni ubwitabire bwari hejuru, ariko by’umwihariko kubona urubyiruko rwo mu Butaliyani rwitabiriye ukumva amatsiko bari bafite ku mateka y’u Rwanda, byari ibintu byiza cyane.”
Intwali yavuze ko kimwe mu bibazo byagarutsweho cyane n’urubyiruko rwo mu Butaliyani ari ukwibaza ukuntu ahantu habaye Jenoside yakorewe Abatutsi ubu abantu babanye neza nta kwihorera kwabayeho.
Ati “Ni ibintu bibagora kumva ukuntu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubu abantu babanye, bagaturana mu mahoro nta kwihorera kwabayeho. Biba ari umwanya wo kubaganiriza neza ku mateka y’u Rwanda.”
Nyuma yo kuva mu Butaliyani, ibi bikorwa bizakomereza i Paris ahitwa ‘Memorial De La Shoah’ mu Bufaransa ku wa 4 Gicurasi 2025 mbere y’uko berekeza ahitwa ‘Dom Kultury Kadr’ mu Mujyi wa Warsaw muri Pologne ku wa 11 Gicurasi 2025.
Intwari yavuze ko muri ibi bikorwa bazaba berekana umukino witwa “Rhymes Of Remembrance” wa Malaika Uwamahoro mu rwego rwo kwereka Isi amateka y’u Rwanda.
Kuva mu 2012, urubyiruko ruturutse mu bice bitandukanye by’igihugu ruhurizwa hamwe mu gikorwa kigamije kurwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gitegurwa n’Umuryango “Our Past Initiative” watangijwe na Intwari Christian.
Iki gikorwa cyitwa “Our Past Event’’ kinyuzwamo ubutumwa butandukanye bunyuze mu buhanzi, imivugo, ikinamico n’indirimbo, ubuhamya n’ibiganiro bitandukanye bigaruka ku mateka ya Jenoside yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100.
Hanze y’u Rwanda, ibikorwa bya Our Past Initiative byakorewe mu bihugu nk’Ubushinwa, Malaysia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Qatar.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!