00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibuka31: Urubyiruko rwo mu Butaliyani rwitabiriye ibikorwa bya ‘Our Past Initiative’ (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 May 2025 saa 05:34
Yasuwe :

Urubyiruko rwo mu Butaliyani rwatunguranye rwitabira ku bwinshi ibiganiro bya ‘Our Past Initiatives’ bimaze iminsi ibiri bibera mu Mujyi wa Rome mu Butaliyani, inshuro ya mbere byari bijyanywe ku Mugabane w’u Burayi.

Ibikorwa bya ‘Our Past Initiative’ byari byerekeje i Burayi ku nshuro ya mbere, byatangiriye mu Mujyi wa Roma mu Butaliyani ku wa 30 Mata 2025 muri Tor - Vergata University no ku wa 1 Gicurasi 2025 muri Salesian Pontifical University.

Intwali Christian watangiye ibi bikorwa yabwiye IGIHE ko kimwe mu bintu byabashimishije ari ubwitabire bw’urubyiruko rwinshi rwiga mu Butaliyani ndetse n’uruhatuye rwari rwiganjemo abo muri iki gihugu.

Ati “Kimwe mu byatunejeje ni ubwitabire bwari hejuru, ariko by’umwihariko kubona urubyiruko rwo mu Butaliyani rwitabiriye ukumva amatsiko bari bafite ku mateka y’u Rwanda, byari ibintu byiza cyane.”

Intwali yavuze ko kimwe mu bibazo byagarutsweho cyane n’urubyiruko rwo mu Butaliyani ari ukwibaza ukuntu ahantu habaye Jenoside yakorewe Abatutsi ubu abantu babanye neza nta kwihorera kwabayeho.

Ati “Ni ibintu bibagora kumva ukuntu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubu abantu babanye, bagaturana mu mahoro nta kwihorera kwabayeho. Biba ari umwanya wo kubaganiriza neza ku mateka y’u Rwanda.”

Nyuma yo kuva mu Butaliyani, ibi bikorwa bizakomereza i Paris ahitwa ‘Memorial De La Shoah’ mu Bufaransa ku wa 4 Gicurasi 2025 mbere y’uko berekeza ahitwa ‘Dom Kultury Kadr’ mu Mujyi wa Warsaw muri Pologne ku wa 11 Gicurasi 2025.

Intwari yavuze ko muri ibi bikorwa bazaba berekana umukino witwa “Rhymes Of Remembrance” wa Malaika Uwamahoro mu rwego rwo kwereka Isi amateka y’u Rwanda.

Kuva mu 2012, urubyiruko ruturutse mu bice bitandukanye by’igihugu ruhurizwa hamwe mu gikorwa kigamije kurwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gitegurwa n’Umuryango “Our Past Initiative” watangijwe na Intwari Christian.

Iki gikorwa cyitwa “Our Past Event’’ kinyuzwamo ubutumwa butandukanye bunyuze mu buhanzi, imivugo, ikinamico n’indirimbo, ubuhamya n’ibiganiro bitandukanye bigaruka ku mateka ya Jenoside yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100.

Hanze y’u Rwanda, ibikorwa bya Our Past Initiative byakorewe mu bihugu nk’Ubushinwa, Malaysia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Qatar.

Urubyiruko rwo mu Butaliyani rwitabiriye ku bwinshi ibikorwa bya ‘Our Past Initiative’ byaberaga i Roma
Malaika Uwamahoro yakiniye uru rubyiruko umukino yise 'Rhymes Of Remembrance'
Urubyiruko rw'Abanyarwanda biga mu Butaliyani rwari rwitabiriye narwo
Bamwe bageze aho bakabaza ibibazo ku mateka y'u Rwanda
Intwali Christian watangije ‘Our Past Initiative’ yaganirije urubyiruko rwari rwitabiriye iki gikorwa
Urubyiruko rwo mu Butaliyani rwagaragaje ibibazo byinshi ku mateka y'u Rwanda
Iki gikorwa cyamaze iminsi ibiri kibera mu Mujyi wa Rome
Mu minsi ibiri yose, Malaika Uwamahoro yakiniye urubyiruko umukino ’Rhymes Of Remembrance’
Peace Jolis ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa kiri kubera i Burayi
Intwali Christian yashimiye bikomeye urubyiruko rw'i Burayi witabiriye iki gikorwa
Intwali Christian yanashimiye ababafashije gutegura ibi bikorwa mu Butaliyani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .