Iki gikorwa cyabaye ku wa 20 Mata 2025 aho ababyinnyi n’abayobozi b’itorero Inganzo Ngari babanje gusobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, mbere yo gusura ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Ntarama.
Umukozi w’Urwibutso yasobanuye mu buryo buvunaguye uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kugeza ibaye ndetse ko mu Bugesera ari hamwe mu hagaragaza neza itegurwa ryayo. Yagaragaje ingaruka zayo n’imbaraga u Rwanda rwakoresheje mu kwiyubaka.
Mu itegurwa rya Jenoside, benshi mu Batutsi bajyanywe mu Bugesera mu Nkambi bisa no kubaha akato mu yari politiki y’Ababiligi, Parmehutu na Kiliziya Gatolika. Bakimara kugezwayo, batangiye kwicwa n’isazi ya Tse-Tse mbere y’uko mu 1963 batangira kwicwa bitwa ibyitso.
Gutuzwa mu Bugesera byatumye haba hamwe mu hantu hatuwe n’Abatutsi benshi ku buryo batagerwagaho n’iterambere ndetse no mu 1994 byorohera Interahamwe kubicira hamwe.
Tariki ya 15 Mata 1994, ni bwo Abatutsi bose bari bahungiye kuri kiliziya ya Ntarama bishwe mu gihe ari ho bari biteze ubuhungiro ndetse Interahamwe zikomereza mu nkengero zaho kuko benshi bari bihishe mu rufunzo ruri hafi yaho.
Kwicirwa hamwe byatumye ubwo Inkotanyi zageraga muri aka gace tariki ya 14 Gicurasi 1994, zisanga benshi bamaze kubura ubuzima, gusa zitabara mbarwa nubwo intego y’abicanyi yari ukubamara.
Nyuma yo kumva amateka y’ubwicanyi bwakorewe mu Bugesera, Umuyobozi w’Itorero Inganzo Ngari, Nahimana Serge yavuze ko byabafashije kuko mu babyinnyi b’iri torero harimo abari bahagaze ku nshuro yabo ya mbere.
Ati “Nk’uko mutubona benshi muri twe ni urubyiruko, harimo abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abari bakiri bato yewe n’abari bakuru ariko batabashije kugera hano. Buri munsi umuntu asuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi arushaho kumenya byinshi ku bugome yakoranywe.”
Yavuze ko nk’itorero Inganzo Ngari bihaye umukoro wo kwigisha urubyiruko kwimakaza umuco w’urukundo no kwamagana amacakubiri bamagana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Kwibuka ni ngombwa kuko bituma twiga amateka cyane cyane urubyiruko kugira ngo ibyabaye ntibizasubire, ubutumwa dutanga ni ugusigasigara umuco mwiza w’ urukundo n’ubumwe twamagana amacakubiri tutibagiwe kandi kurwanya abiha gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho bava bakagera.”











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!