#Kwibuka27: Dady de Maximo yashyize hanze indirimbo imaze imyaka 12 yifashishijemo Mani Martin

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Mata 2021 saa 05:35
Yasuwe :
0 0

Dady de Maximo Mwicira Mitali wamenyekanye mu Rwanda mu bice bitandukanye by’imyidagaduro nk’imideli, filime, itangazamakuru n’ibindi yashyize hanze indirimbo yifashishijemo Mani Martin mu myaka irenga 12 ishize.

Iyi ndirimbo yanditswe na Dady de Maximo Mwicira-Mitali yayise ‘Iy’ubusamo’.

Yabwiye IGIHE ko yayanditse mu 2008 ayikomoye kuri filime mbarankuru yitwa ‘By the shortcut’ cyangwa se ‘Iy’ubusamo’ yagiye hanze muri 2010.

Ati “Nifuje ko filime yanjye ‘By the Shortcut’ igira indirimbo yihariye igendanye n’imiryango yaroshwe muri Nyabarongo, inzuzi n’ibiyaga by’u Rwanda. Imisozi yose y’u Rwanda aho Abatutsi barohwaga numvaga ari aho kuvuga no kunamira. Niko kuyandika aho nagenze hose nkora ubushakashatsi, yaba aho mama yambwiye, haba abo yambwiye, haba n’imiryango naganiriye nayo kuva Mwogo kugera mu Akagera.”

Yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze afatanyije na Mani Martin wanditse inyikirizo agashaka n’ijwi ndetse igatunganywa na Producer Ishimwe Clement. Avuga ko impamvu yayishyize hanze ubu ari uko aribwo byamujemo.

Ati “Nayisohoye ejo hashize binjemo kuko ni igihangano gikomeye yaba mu majwi ariko cyane cyane harimo n’ibivugwamo bigatanga ishusho ya Nyabarongo n’imigezi, ibiyaga, imvura kuburyo uyumvise abona ishusho y’icyo gihe.”

Yavuze ko iyo ndirimbo ikoranywe ubuhanga kandi ikaba ikimenyetso cy’urusobe rw’ubuhanga bigaragaza ibyabaye muri Jenoside.

Ati “Muri make si indirimbo gusa ahubwo n’ikimenyetso cy’urusobe bw’ubuhanzi bushyizwe hamwe hakavamo igihangano cy’ireme. Igitekerezo rero cyaje kivuye aho hose nagenze n’abo naganiriye nabo ku mateka y’iyicwarubozo n’ay’iroha n’irohwa ry’Abatutsi mu Rwanda.”

Dady de Maximo Mwicira-Mitali aherutse gushyira hanze igitabo yise ‘Rwanda, un deuil impossible- Effacement et traces’ kivuga ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dady de Maximo ni we wanditse iyi ndirimbo
Mani Martin yifashishijwe mu ndirimbo ya Dady de Maximo imaze imyaka 12

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .