Kwibuka 26: Miss Nishimwe Naomie yasabye urubyiruko guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Mata 2020 saa 09:49
Yasuwe :
0 0

Abinyujije mu butumwa bwe yatanze mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Miss Nishimwe Naomie yasabye urubyiruko guhaguruka bagahangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibi Nishimwe Naomie yabitangaje mu butumwa yatanze afatanyije n’ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Umujyi wa Kigali ruri ku Gisozi.

Yatangiye yibutsa urubyiruko ko muri uyu mwaka bakwiye kwibuka ariko banatekereza aho igihugu kigeze cyiyubaka mu myaka 26 ishize.

Yagize ati ”Uyu mwaka ni uwa 26 kuva mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, kwibuka ni igihe twibuka abo twatakaje no kuzirikana abarokotse, ariko nanone ni igihe cyo gutekereza ku rugendo rw’iterambere n’impinduka igihugu cyagize mu myaka 26 ishize.”

Miss Nishimwe yibukije urubyiruko ko uko bibuka hari abandi baba bakamejeje bagerageza kugoreka amateka, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati ”Uko twibuka hari abandi bakaza umurego mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bagerageza no kugoreka amateka.”

Uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2020 yibukije urubyiruko ko ari bo bafite umukoro wo guhangana n’abongabo. Yabibukije ko kugira ngo batsinde urwo rugamba bagomba kuba bazi neza amateka y’igihugu cyabo.

Ati “Nk’urubyiruko tugomba kugira uruhare rw’ibanze mu guhangana n’abo bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bagerageza guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kurwana uru rugamba birasaba kuba tuzi neza amateka y’igihugu cyacu.”

Yasabye urubyiruko kwihugura no gusangizanya amateka y’igihugu cyabo kuko ariyo ntwaro rukumbi yo guhangana no gutsinda abashaka kuyagoreka bahakana bakanapfobya nkana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati "Ndabasaba kwihugura amateka yacu ndetse no kuyasangizanya kuko aricyo cyafufasha gutsinda sekibi, nicyo cyatuma twubaka ejo heza hacu ndetse n’ahabazadukomokaho".

Miss Nishimwe Naomie yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi anabizeza ko urubyiruko ruzabahora hafi.

Ati “Ku barokotse Jenoside mukomere dufite u Rwanda rubazirikana kandi rwifuza ko mwongera kwiyubaka. Nk’urubyiruko tuzababa hafi kandi tuzabafasha.”

Ni ku nshuro ya 26 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abanyarwanda barenga miliyoni biciwe muri aya mahano.

Ubu butumwa Nishimwe Naomie yabufatiye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .