Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 3 Nyakanga 2025, cyari kigamije kwinjiza abantu mu munsi wo #Kwibohora31.
Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Centre cyitabiriwe ku rugero rwo hejuru kuko imyanya yose yari yateguwe yari yicayemo abakunzi b’umuziki gakondo.
Maji Maji n’itsinda ry’abacuranzi bafatanyije nibo babimburiye abandi ku rubyiniro, bakurikirwa n’itorero Ishyaka ry’intore mu gihe Inyamibwa ryakurikiyeho mbere y’uko itsinda ryaririmbye indirimbo zifashishwaga ku rugamba ari na ryo ryashyize akadomo kuri iki gitaramo.
Icyakora ku rundi ruhande, ubwo Itorero Inyamibwa ryari rigeze hagati, abari bitabiriye iki gitaramo batunguwe no kubona mu kirere hatangiye kwaka ibishashi byandika amagambo atandukanye.
Ntabwo byari ibishashi nkuko benshi twabibonaga ahubwo byari ‘drones’ zazamukaga zikandika amagambo atandukanye mu kirere mu rwego rwo kwifatanya n’abari muri iki gitaramo kwizihiza umunsi wo #Kwibohora31.
Uretse amagambo atandukanye arimo n’ayo gushimira Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda, izi ‘drones’ zanashushanyije mu kirere ibendera ry’u Rwanda n’ikarita yarwo.
Bwari ubwa mbere iki gitaramo kibaye mu Rwanda icyakora ubuyobozi bwa ‘Ma Africa’ yagiteguye bwijeje IGIHE ko kizajya kiba ngarukamwaka.







































Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!