Miss Mutesi Denyse yakoze mu nganzo asohora umuvugo unegura abagoreka amateka

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Mata 2021 saa 06:53
Yasuwe :
0 0

Mutesi Denyse uri mu bakobwa 20 bageze mu mwiherero w’abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020 yakoze mu nganzo asohora umuvugo ugamije kwerekana ukuri kw’amateka y’u Rwanda.

Umuvugo wa Miss Mutesi ugaruka ku kuri kw’ibyabereye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mukobwa avuga ko yahagurukijwe no kuba azi ukuri kw’aya marorerwa ariko akumva hari abashaka kuyagoreka ku bw’inyungu zabo bwite.

Yagize ati “Nk’urubyiruko ariko nanone nk’umuhanzi, nifuzaga kugaragaza uko amateka y’u Rwanda ateye nta kuyaca ku ruhande nk’umusanzu wanjye mu kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kwigisha urungano n’abazadukurikira.”

Umuvugo wa Miss Mutesi ukubiyemo ubutumwa bugaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kugeza ishyizwe mu ngiro.

Usibye kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Miss Mutesi, muri uyu muvugo akangurira urubyiruko gukangukira kuvuga ukuri kw’amateka y’igihugu cyabo aho kugira ngo abasize bahekuye u Rwanda bayagoreke.

Miss Mutesi yabwiye IGIHE ko yakuranye impano yo kuvuga imivugo ariko kugeza ubu uyu ariwo wa mbere abashije gusohora nubwo afite indi myinshi yanditse izasohoka mu minsi iri imbere.

Inganzo ye uyu mukobwa avuga ko ayiganisha ku kuvuga amateka nyayo y’igihugu ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu.

Mutesi Denyse asanzwe ari umusizi ariko wari utaratangira gusohora ibihangano bye
Mutesi Denyse ni umwe mu bakobwa 20 bageze mu cyiciro cya nyuma cya Miss Rwanda 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .