00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuva kuri Platini kugera kuri Super Manager: Ibyamamare byitabiriye Tour du Rwanda 2021 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Gicurasi 2021 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka igihugu “Tour du Rwanda” riri kuba ku nshuro ya 13 kuva ribaye mpuzamahanga, uyu mwaka ryitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye bikorana n’ibigo na sosiyete zitandukanye mu kwamamaza ibikorwa byazo.

Tour du Rwanda izenguruka Igihugu mu gihe cy’iminsi umunani ni kimwe mu bikorwa bikurikirwa n’abantu benshi mu Rwanda no hanze yarwo ndetse rikitabirwa n’abatandukanye bavuye mu bice byose by’Isi.

Nubwo iy’uyu mwaka yabaye mu bihe bidasanzwe bya COVID-19, abagera kuri 850 bemerewe kwitabira Tour du Rwanda 2021 mu buryo bunyuranye hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyo cyorezo cyibasiye Isi.

Ntabwo uyu mwaka hitabiriye abantu benshi nk’uko byari byagenze mu 2020 ubwo iri siganwa rikundwa n’abatari bake ryari ryitabiriwe n’abagera kuri 980 ndetse hirya no hino aho rihagurukira, rinyura cyangwa aho risorezwa hakaba harabaga hari imbaga nyinshi y’Abanyarwanda.

Abaterankunga bakomeye ba Tour du Rwanda nka Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi ya COGEBANQUE, bifashisha ibyamamare bitandukanye mu kwamamaza ibikorwa byabo, aho uyu mwaka iyi Banki yakoranye n’umuhanzi Nemeye Platini uri mu bagezweho mu Rwanda.

Umunyamakuru w’imikino, Bayingana David umaze imyaka 10 ari umushyushyarugamba muri Tour du Rwanda, yongeye kugarukana na Natete Brian, bumvikana nk’abahuza cyane aho bageza ku Banyarwanda ibiri kubera aho isiganwa risorezwa.

Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager mu bijyanye no kugurisha abakinnyi b’umupira w’amaguru no mu muziki, na we ari mu bitabajwe na sosiyete zikorana na Tour du Rwanda, kimwe n’abandi barimo Munyaneza Jacques ‘Rujugiro’ usanzwe ashinzwe ibikoresho by’Amavubi, Ngenzahimana Bosco ‘Rwarutabura’ ufana Rayon Sports na Azeez ufana Kiyovu Sports.

Ibitangazamakuru n’ibigo byitabaje ba kabuhariwe mu gufata amafoto n’amashusho meza y’iri rushanwa rimenyekanisha u Rwanda.

Bamwe mu bafotozi bazwi bitabiriye Tour du Rwanda ya 2021 barimo Muzogeye Plaisir (Kigali Today), Niyonzima Moïse (IGIHE), Igirubuntu Darcy (IGIHE), Abayo Sabin (Afrifame) na Niyotwagira Omar Kadaffi [Kadaffi Pro] ufotorera SP ihemba umukinnyi uhiga abandi muri ‘sprint’.

Tour du Rwanda 2021 irasozwa kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Gicurasi 2021 hakinwa agace ka nyuma ka munani, kazahagurukira kuri Canal Olympia (ku i Rebero) kakanahasorezwa nyuma yo gukora ibilometero 75,3.

Umuhanzi Nemeye Platini yakoranye na Cogebanque muri Tour du Rwanda y'uyu mwaka
Platini ari mu bagezweho mu muziki w'u Rwanda
Muzogeye Plaisir (ibumoso) na Niyonzima Moïse (iburyo) ni bamwe mu bafotozi bakomeye bari muri Tour du Rwanda 2021
Niyonzima Moïse na we amenyerewe ku mafoto yihariye muri Tour du Rwanda
Abafotozi bakurikira abakinnyi b'amagare kuri moto
Muzogeye Plaisir azwiho gufotora amafoto yihariye
Abayo Sabin ari muri Tour du Rwanda 2021
Igirubuntu Darcy na we uri mu bafotozi bigaragaje mu irushanwa ry'uyu mwaka
Omar Kadaffi [Kadaffi Pro] ufotorera SP
Natete Brian (ibumoso) na Bayingana David (iburyo) ni bo ba MC ba Tour du Rwanda 2021
Bayingana David amaze imyaka 10 ari MC wa Tour du Rwanda
Natete Brian ni umwe mu ba MC bamaze kubaka izina mu Rwanda
Gakumba Patrick 'Super Manager' na we ari mu bitabiriye Tour du Rwanda 2021
Super Manager yaherekeje "Magasin Sports Class'', iduka ricuruza imyenda ya siporo riri mu agezweho mu Mujyi wa Kigali
Rwarutabura ufana Rayon Sports yisize amarangi y'icyatsi mu kwamamaza icyayi cy'u Rwanda
Nubwo amakipe yabo ari amakeba, ariko Rwarutabura na Azeez bahurijwe hamwe na Tour du Rwanda
Azeez ntiyasize vuvuzela akoresha ku mikino ya Kiyovu Sports afana
Rujugiro ufana APR FC, ashinzwe kandi ibikoresho by'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .