Ni imyaka yakozemo indirimbo nyinshi zakunzwe ariko ikirenze kikaba ko ari mu myiteguro y’igitaramo cyo kwizihiza iki gihe amaze mu muziki.
Nta makuru menshi y’iki gitaramo aramenyekana, icyakora ay’ibanze ava mu ikipe ye, ahamya imyiteguro bayigeze kure ndetse mu minsi iri imbere aba atangiye kucyamamaza.
Mu by’ukuri nubwo Davis D agiye kwizihiza imyaka icumi amaze mu muziki, iyi irarenga kuko yawutangiye mu 2010 nkuko akunze kubyivugira.
Uyu muhanzi wabanje kugongwa n’ubushobozi, mu 2012 nibwo yatangiye gusohora indirimbo ze za mbere ariko nabwo ntizahita zamamara.
Mu 2014 nibwo inzozi za Davis D zari zitangiye kuba impamo nyuma yo guhura na Muyoboke Alex wari wiyemeje kumufasha nyuma yo gutandukana na Urban Boys.
Davis D wakoranaga na Muyoboke Alex, bakoranye indirimbo ‘My sweet’, nyuma yayo uyu muhanzi yahise abengukwa na ‘All star music’ sosiyete yari yashinzwe na Nizzo Kaboss afatanyije na Gilbert The Benjamins.
Iyi sosiyete Davis D yinjiyemo mu 2015, yakoranye nayo indirimbo zirimo ‘Biryogo’ na ‘Mariya kaliza’ nabo bahita batandukana.
Nyuma yo gutandukana n’iyi sosiyete, Davis D yatangiye urugendo rwo kwikorana umuziki ari naho yakoreye indirimbo ‘My people’ mbere gato yo guhura na Bagenzi Bernard wahise amuha ikaze muri Incredible Redords anabarizwamo.
Kuva mu 2016 yinjiye muri Incredible Records, Davis D yakoze indirimbo zakunzwe zirimo Ifarasi,Itara, Micro,Truth or Dare n’izindi nyinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!