00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Balbine agiye kurushinga n’umusore bakuranye mu rukundo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 June 2022 saa 11:25
Yasuwe :

Mutoni Balbine wabaye igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2015, yahishuye ko ari mu myiteguro y’ubukwe na Kwitonda Arsène bamaze imyaka umunani bakundana.

Ibi Balbine yabigarutseho mu butumwa yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram aho yahamije ko bari mu myiteguro yo kurushinga tariki 1 Ukwakira 2022.

Ati “Nabonye urukundo ubwo nakubonaga. Warakoze kunkunda utizigamye no kuzana ibyiza buri munsi. Mfite amatsiko yo gukomeza gukurana nawe ubuzima bwacu bwose.”

Balbine aherutse gutangaza ko we n’umukunzi we batangiye gukundana bakiri ku ntebe y’ishuri, ndetse bakunze kugaragara bari kumwe ubwo uyu mukobwa yitabiraga akanegukana ikamba rya Miss Highschool mu 2014.

Nyuma y’umwaka umwe, Balbine yahise yitabira irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015 anegukana ikamba ry’Igisonga cya kane, iki gihe ntabwo yigeze anyurwa ahubwo mu 2016 yahise ajya kujurira, icyakora ntibyamuhira.

Uru rugendo rw’amarushanwa y’ubwiza, Balbine yarugendanye na Kwitonda.

Nyuma y’urugendo rwo mu marushanwa y’ubwiza, Balbine yayobotse iy’itangazamakuru ariko ntiyaritindamo kuko yahise yerekeza ku mugabane w’u Burayi aho yasanze umukunzi mbere y’uko berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho batuye uyu munsi.

Balbine yabaye Miss High School mu 2014
Mu 2015, Balbine yabaye Igisonga cya kane cya Miss Rwanda
Kuva mu 2014 kugeza ubu Arsene na Balbine bamaze imyaka umunani mu rukundo
Ntabwo Balbine yigeze ahisha ibijyanye n'urukundo rwe
Iki gihe hari mu 2016 bitegura kwizihiza imyaka ibiri bamaze bakundana
Mu 2016 nibwo batinyutse kuvuga urukundo rwabo banyuze ku mbuga nkoranyambaga
Nyuma y'igihe gito Balbine yahise asanga umukunzi we i Burayi
Inshuro nyinshi bakunze kugaragara bari kumwe
Ni abantu batajya bakunda guhisha amarangamutima yabo
Balbine n'umukunzi we bakunze gusangiza ababakurikira uko bahagaze mu rukundo rwabo
Abakuranye kuva mu bwana ubu bamaze kwiyemeza kurushinga
Ni abantu bakunda gutemberana, aha bari i Dubai mu biruhuko
Aho bari haba hagaragara ibyishimo by'urukundo
Miss Balbine n'umukunzi we bamaze kwiyemeza kurushinga
Urebye ku ntoki za Balbine byakorohera kubona ko yamaze kwambikwa impeta na Arsene
Banyuzamo bagasangiza ababakurikira amafoto bari gusomana
Balbine na Arsene batangiye gukundana uyu mukobwa akiga mu mashuri yisumbuye, imyaka umunani irirenze batangiye urugendo rw'urukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .