00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yatangiye arara izamu mbere yo kuba icyamamare: Urugendo rutoroshye rwa MC Tino mu itangazamakuru

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 May 2025 saa 08:40
Yasuwe :

Martin Kasirye uzwi nka MC Tino ni rimwe mu mazina yagarutsweho cyane mu mpera z’icyumweru nyuma yo gusezera kuri KT Radio agasubira kuri Royal FM yari yarakozeho kugera mu 2021.

Icyakora nubwo ari umunyamakuru ukunzwe ndetse uba urwanirwa na radiyo zitandukanye, urugendo rwe mu itangazamakuru ntabwo rwamworoheye.

Ni urugendo MC Tino ahamya ko yatangiye ubwo yari mu biruhuko arangije amashuri yisumbuye mu 2006, ahereye kuri Flash FM aho yatangiye akora akazi k’izamu mu gihe cy’amezi atatu.

Ati “Twumvise itangazo ko bashaka abanyamakuru, nandika urwandiko rusaba akazi kuri radio, icyo gihe ntabwo bigeze bamfata ariko nyuma nkomeza kwinginga ngo barebe akazi bampa. Icyo gihe ni bwo bampaye akazi ko kujya ndara izamu.”

MC Tino ahamya ko mu gihe cyo kurara izamu ari bwo yatangiye kujya yiyigisha uko bakoresha ibyuma byo muri studio, birangira atangiye kubimenya.

Nyuma yo kumenyera uko radio ikora, MC Tino wari ugikora akazi k’izamu kuri radio, yahishuye ko yanyuzagamo akajya kwimenyereza gucuranga mu kabari aho impano ye mu kuvanga imiziki yaje gutuma atangira gucuranga kuri radiyo.

Ati “Abakoraga ku wa Gatanu nijoro sinzi amakosa bakoze, barabirukana birangira nyiri radiyo ampaye icyizere cyo gucuranga muri icyo kiganiro.”

Ng’uko uko MC Tino yatangiye gukora kuri Flash agenda akura kugeza ubwo yari amaze gukomeza izina rye mu myaka myinshi yahamaze.

Uyu mugabo yavuye kuri Flash FM yerekeza kuri K FM yari radiyo nshya ifunguye imiryango mu Mujyi wa Kigali mu 2012.

Iyi radiyo yayikozeho kugeza mu 2016 ubwo yari imaze gufunga, MC Tino waririmbaga muri TBB afata akaruhuko, mbere y’uko yerekeza kuri Royal FM mu 2017.

Royal FM yayikozeho hafi imyaka itanu, aza kuyivaho yerekeza kuri Country FM ikorera mu Karere ka Rusizi, icyakora kubera ibibazo by’amafaranga aza gufata icyemezo cyo kuhava nyuma y’amezi make cyane.

Nyuma yaje kuyoboka iya YouTube mu gihe cy’amezi make, mbere y’uko yerekeza kuri KT Radio mu 2021.

Mu minsi ishize ni bwo Royal FM yongeye kwegera uyu munyamakuru, impande zombi zemeranya kongera gukorana.

Akiva kuri Flash FM, MC Tino yahise yerekeza kuri K FM yari igezweho mu 2012
Mu 2021 nibwo MC Tino yari yasezeye kuri Royal FM
MC Tino yamaze amezi atagera kuri ane kuri Country Records
MC Tino yari amaze iminsi ari kubarizwa kuri KT Radio
Kuri ubu, MC Tino yasubiye kuri Royal FM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .