Covid-19 ikigera mu Rwanda, ingamba zo kuyirinda zahise zubikira imbehe abahanzi, zibabuza kongera gutaramana n’abakunzi b’umuziki.
Gukoranyiriza hamwe abantu ntibyari bigishobotse, ibitaramo byarahagaritswe bityo aho gukura ubushobozi ku bahanzi bari bamenyereye gufungura bakuye mu gutaramira abakunzi babo bisigara mu bitekerezo gusa.
Abahanga batangiye gutekereza uko umuhanzi yabona ubushobozi.Leta yashyizeho akayo, ishora akayabo mu kigega gishinzwe kugoboka abahanzi. Miliyoni 300 zashyikirijwe abafite imishinga myiza yazahura ubukungu bw’abari mu ruganda rw’imyidagaduro.
East African Promoters (EAP) nayo nka sosiyete ikomeye isanzwe itegura ibitaramo mu Rwanda, yafashe iya mbere mu gufasha abahanzi gutaramira Abanyarwanda bari mu ngo, akazi kaba karabonetse.
Kuva hatangiye gahunda ya Guma mu rugo, kugeza tariki 1 Mutarama 2021, EAP yari imaze gutegura ibitaramo birenga 25 byahaye akazi abahanzi bakabakaba 30.
Ibi bitaramo birimo Iwacu Muzika Festival yabaga ku nshuro ya kabiri, My Talent Live Show igitaramo gishya na East African Party yabaye ku nshuro ya 13.
Muri Iwacu Muzika Festival haririmbyemo abahanzi 15 barimo Bruce Melodie, Igor Mabano, Intore Masamba, Mani martin, Queen Cha, Patient Bizimana, Riderman, Yvan Buravan, Butera Knowless, Social Mula, Makanyaga Abdoul, Jay Polly, Charly na Nina, Christopher na Israel Mbonyi.
Mu bitaramo bya My Talent Live Concerts haririmbyemo Jules Sentore, Marina, Peace Jolis, B Threy, Mico the Best, Yverry, Uncle Austin, Alyn Sano, Nel Ngabo na Platini.
Usibye ibi bitaramo, EAP yateguye kandi igitaramo cya East African Party cyaririmbyemo abahanzi bane aribo Intore Masamba, Makanyaga Abdoul, Cecile Kayirebwa ndetse na Cyusa Ibrahim.
Mu icukumbura IGIHE yakoze yasanze nibura abahanzi bose barahawe atari munsi ya miliyoni 50 Frw muri ibi bihe.
Usibye kwinjiriza abahanzi amafaranga muri ibi bihe bikomeye, ibi bitaramo byateguwe na EAP byabafashije kongera guhura n’abafana babo cyane ko ku ruhande rw’umuhanzi abenshi bahamya ko nta gishimisha nko gutaramira abakunzi b’umuziki.
Benshi mu bahanzi bashya mu muziki bafite impano, bahawe urubuga rwo kuzigaragariza abakunzi babo ndetse n’Isi muri rusange.
Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byo byari binafite umwihariko wo kumurika abanyempano mu nguni zose z’ubuhanzi.
Abadoda, abashushanya, abahanga imideri n’abandi biganjemo intyoza zatsinze muri Art Rwanda Ubuhanzi, bahawe umwanya uhagije wo kugaragaza impano zabo mu bitaramo byabaga byatumiwemo abahanzi bakomeye.
Ku ruhande rw’abakunzi b’umuziki, ibi bitaramo byabamaze irungu mu gihe byari bikomeye kuko batabashaga kuva mu rugo kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Kuri benshi byari ibyishimo kubona ibikorwa by’imyidagaduro bituma umuntu abona ibyo ahugiraho.
EAP niyo ya mbere imaze gutegura ibitaramo byinshi byahaye akazi abahanzi benshi mu Rwanda mu bihe bya Covid-19.
Nubwo abahanzi 27 bafashijwe n’ibyo bitaramo mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19, hari umubare munini w’abandi basigaye kandi nabo bifuza kubona amahirwe nk’aya.
Umwe mu bayobozi ba EAP waganiriye na IGIHE, yavuze ko bafite ubushake bwo gufasha Abanyarwanda gukomeza kwidagadura nubwo ibihe bitaboroheye bikomeje kwiyongera.
Nka kompanyi isanzwe itegura ibitaramo bahamya ko bigenze neza ubushobozi bugakomeza kuboneka, bategura n’ibindi bitaramo n’abandi bahanzi bakagira amahirwe yo gutaramira abakunzi babo.
Umwaka urabura amezi make ibitaramo bihagaritswe, benshi mu bahanzi batahawe aya mahirwe yo kwitabira ibi bitaramo, bafite inyota yo kongera kugaragaza ibyo bashoboye mu muziki nyarwanda.
Uru rukumbuzi ariko nanone ni narwo Abanyarwanda bafitiye abandi bahanzi batigeze babona ndetse batazi neza igihe bazababonera cyane ko ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zigenda zikazwa uko bwije n’uko bukeye bitewe n’ubukana kigaragaza.
Abahanzi batagize amahirwe yo guhabwa akazi muri ibi bitaramo, nabo baramutse bagezweho byabafasha gukomezanya n’Abanyarwanda urugamba rwo kwirinda Covid-19 ariko nta n’inzara ibagezeho dore ko hari abagiye bagaragaza ko ibi bihe bitari biboroheye.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!