Kureka inzoga byarangoye! Urugendo rwo gukizwa kwa Neza The Pink umuramyi w’umuraperikazi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 Gicurasi 2020 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Abakunda gukurikirana umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ariko by’umwihariko bakunda injyana ya Hip Hop bazi umukobwa w’umuhanga, uzwi nka Neza The Pink.

Umubonye mu myaka y’ubu wagira ngo ni umukizwa wakavukiyemo nyamara gukizwa kwe ni urugendo rukomeye kuko yiyemerera ko yavuye kure, mu isi y’ibyaha n’ibiteye isoni.

Neza The Pink yatangiye umuziki mu 2005 ubwo yari mu mashuri yisumbuye. Icyo gihe yaririmbaga injyana ya Hip Hop isanzwe itari iyo kuramya no guhimbaza Imana.

Urukundo rw’umuziki yarukomoraga ku kuba yari atuye mu gace kamwe na n’itsinda rya KGB ryabicaga bigacika icyo gihe no kuba musaza we yaramushishikarizaga kujya muri iyo njyana.

Aganira na IGIHE yagize ati “Niga mu wa Gatanu w’amashuri yisumbuye hari itsinda ry’abaraperi naherekeje muri studio bansaba ko mbaririmbira ijwi mu ndirimbo, icyo gihe nibwo Producer yankoreye indirimbo ya mbere.”

Muri icyo gihe gukora injyana ya Hip Hop byafatwaga ukundi rimwe na rimwe uyikora akitwa ikirara. Kubikora ku mukobwa byo byari agahomamunwa.

The Pink avuga ko ibyo bitigeze bimuca intege. Ati “Nakuze nkunda umuziki nta kindi ngenderaho, sinigeze nita ku bantu ngo baravuga iki ku kuba nkunda Hip Hop, nabikoraga kuko nabikundaga gusa.”

Kuva icyo gihe kugeza mu 2010 Neza The Pink yakoze indirimbo eshanu, yari umwe mu baraperikazi ba mbere batangiye mu muziki w’u Rwanda.

Uko yaje gukizwa
Uwabonye The Pink mbere ya za 2010 ntabwo yakeka ko ari we Pink w’uyu munsi uhamya Yesu nk’Umwami n’Umukiza aho anyuze hose.

Yavuze ko ajya kwakira agakiza mu mutima we yatangiye kumva arushye kubaho ubuzima yari abayeho ariko ntamenye neza ikizamuruhura.

Ati “Hari ubuzima ubamo ukumva urarushye cyane ariko ntumenye icyo ushaka. Njye nanywaga inzoga, nakoraga byinshi byatumaga nanirwa, nkumva nifuza icyari gutuma nduhuka ngatangira ubuzima bushya butarimo umuziki.”

Umunsi umwe ubwo yari aherekeje inshuti ye mu materaniro yari yabereye mu ryahoze ari Ishuri rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, KIST, haje kugera igihe cyo gusengera abantu, arapfukama baramusengera.

Ati “Nabanje kunangira ngo nanjye kwatura ariko umutima ukambwira ngo tuza wenda aha niho ugiye kubonera amahoro wahoraga wibaza.”

Amaze gukizwa, The Pink avuga ko yari yahise yigomwa ibyishimo byo gusohoka kenshi no kujya mu tubari kuko yari inshuti yo gusohoka cyane.

Ati “Kimwe mu bintu byangoye kureka inzoga zirimo kuko na nyuma yo gukizwa nanyuzagamo nkazinywa, rwose sinabeshya.”
Kuva mu 2010 kugeza mu 2015 yari yarakijijwe ariko atarabasha gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ubu ni umuramyi uzwi cyane mu njyana ya Hip Hop

Mu 2015 nibwo yakoze indirimbo ya mbere yo kuramya no guhimbaza Imana yise “Nongeye gutakamba”, nyuma yo kuyikora yahise yiyemeza kumesa kamwe akaguma muri Gospel.

Uyu muhanzikazi yavuze ko mu myaka yamaze mu muziki usanzwe yataye igihe. Ati “Nataye igihe kuko hari amakosa umuntu aba yarakoze atari ngombwa ku buryo mbona ko kirya gihe nataye ari kinini.”

“Hari ubuzima nabayemo, abakiri bato bakunda Hip Hop, ndi umwe mu bahamya bo guhamya ubuzima bw’umuntu wabaye mu muziki utari Gospel rero igihe naba nafashe neza byanyorohera cyane guhindura benshi.”

The Pink yavuze ko injyana ya Hip Hop muri gospel kugeza ubu itaratangira kubyara amafaranga yatunga ukora uyu muziki ariko yizeye ko uko imyaka izagenda yisunika ibintu bizagenda bihinduka.

Ikiganiro na Neza The Pink

Umva indirimbo "Nyuma y’ibi" ya The Pink

The Pink yemeza ko nyuma yo kwakira agakiza yabonye amahoro yahoze ashaka atarakizwa
Neza The Pink yavuze ko mu ntangiriro kwakira agakiza byabanje kumutonda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .