00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu byasabye umwaka mbere y’uko B-Threy asezerana mu mategeko n’umugore bakoze ubukwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 November 2024 saa 11:58
Yasuwe :

Nyuma y’umwaka urenga B-Threy n’umugore we Keza Nailla bakoze ubukwe ndetse banibarutse imfura yabo, basezeraniye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyakabanda ku wa 7 Ugushyingo 2024.

Amakuru IGIHE yabonye ni uko B-Threy n’umugore we bakoze ubukwe atarageza imyaka yo gusezerana imbere y’amategeko, bahitamo gukora indi mihango, bategereza ko ageza imyaka bakabona gukora iri sezerano.

Nyuma y’uko yujuje imyaka 21 y’amavuko mu Ukwakira 2024, uyu muryango wafashe icyemezo cyo gusezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyakabanda.

Muri Werurwe 2023 nibwo Muheto Bertrand [B.Threy] yasabye anakwa Keza Nailla bari bamaze igihe bakundana.

Imana yahise inaha umugisha uyu muryango wibarutse imfura yabo muri Nyakanga 2024, umwana wabo aba urubuto rw’urukundo bari bamaze igihe bakundana kugeza mu 2022 ubwo bafataga icyemezo cyo gutangira kugaragaza urwo bakundana.

B Threy ni umwe mu baraperi bamaze igihe bagezweho mu muziki w’u Rwanda. Uyu musore wamamariye mu itsinda rya Kinyatrap ni umwe mu bikorana umuziki ku giti cye ariko unahagaze bwuma.

Umwaka ushize ubwo yari amaze kwibaruka imfura ye, B Threy yakoze album ye nshya yise ‘M2M’ cyangwa ‘Muheto 2 Mushya’ ari nayo aherutse gusohora.

Muri Werurwe 2023 nibwo B-Threy n'umugore we bakoze ubukwe
B-Threy yakoze ubukwe n'umugore we wari utarageza imyaka imwemerera gusezerana imbere y'amategeko bahitamo gutegereza babana
B-Threy n'umugore we bagiye gusezerana imbere y'amategeko nyuma yo kwibaruka imfura yabo
B-Threy yasezeranye imbere y'amategeko n'umugore we Keza
Ni ibyishimo mu muryango wa B-Threy wamaze kuba umugabo mu buryo bwemewe n'amategeko
Keza Nailla umugore wa B-Threy yujuje imyaka yo gusezerana imbere y'amategeko mu Ukwakira 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .