00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuba ‘Umunyarwandakazi’, imwe mu mbogamizi Miss Jolly Mutesi ari guhura na zo mu gutegura Miss East Africa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Nzeri 2021 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Miss Jolly Mutesi uri gutegura irushanwa rya Miss East Africa yakomoje ku mbogamizi zinyuranye ari guhura na zo muri uru rugendo yatangiye nk’umuyobozi w’irushanwa.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagarutse ku biri kugenda bimugora kabone ko nta yandi mahitamo aba afite uretse kubinyuramo.

Kimwe muri ibi uyu mukobwa yavuze harimo kuba ari umunyarwandakazi.

Ati “Buriya gukora nk’Umunyarwanda ni ibintu bigora cyane, ubuyobozi bwacu hari ibyo bwakoze ku buryo iyo ugiye ahandi ikintu cya mbere bavuga ari ubuyobozi bw’u Rwanda, baba bakwitezeho ko ukora nk’ibyo ubuyobozi bwanyu bukora, mfite gukora ibyo nsabwa ariko noneho bikaba akarusho ko ngomba kubikora nk’umunyarwandakazi.”

Miss Jolly Mutesi yavuze ko buri munyarwanda ugiye hanze y’igihugu aba afite ideni ryo gukora neza ibyo agiyemo agahesha ishema igihugu cye n’ubuyobozi bwe.

Ikindi yavuze kimugora ni ugukorera mu gihugu kitari icye kandi ari we ugomba gufata ibyemezo, ariko kandi akaba akorana n’abantu bamuruta ariko bo bari iwabo.

Ati “Mu rugendo rwo gutegura iri rushanwa harimo n’ibyagiye bigorana, birirmo kuba nditegura ariko ari nanjye rishingiyeho, ndakorera mu gihugu cya Tanzania aho ntumva n’ururimi (nubwo ubu ndi kurwiga), gukorana n’abantu banduta kandi bari iwabo nyamara ari njye ugomba gufata ibyemezo.”

Ariko nanone Jolly Mutesi avuga ko ubu ari kwiga ibintu bitandukanye ku buryo ibyo bimugora abasha kubyigobotora ntacyo byangije kuri gahunda ye.

Kugeza ubu irushanwa rya Miss East Africa ryatangiye kwakira abakobwa bari kwiyandikisha banyuze kuri ‘www.MissEastAfrika.org’.

Uzegukana ikamba rya Miss East Africa azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshyashya ubusanzwe igura ibihumbi 44 by’amadorari ya Amerika, angana na miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda.

Usibye iyi modoka n’ibindi bihembo uzatsinda azegukana, buri kwezi azajya ahembwa 1500USD arenga 1 500 000 Frw.

Igisonga cya mbere kizahembwa 5000 USD, arenga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe igisonga cya kabiri kizahabwa 3000 USD arenga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Byitezwe ko ari irushanwa rizitabirwa n’abakobwa bazaba baturutse mu bihugu 16 bya Afurika harimo u Rwanda, u Burundi,Tanzania, Uganda, Kenya, Zambia, Zimbabwe, Ibirwa bya Comores , Ethiopie, Sudani y’Epfo, Eritrea n’ibindi.

Ikindi uyu mukobwa ahamya ko cyamugoye, ni ugukora nk'Umunyarwandakazi kuko hari urwego Ubuyobozi bw'u Rwanda buriho bityo niyo uhakomoka abantu baba bakwitezeho gukora nk'iby'ubuyobozi bw'iwanyu
Jolly Mutesi avuga ko imwe mu mbogamizi yahuye nayo ari ukuyobora abantu bari mu gihugu cyabo kandi bamuruta mu myaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .