Miss Shariffa wizihiza umwaka yibarutse, yagiriye inama abakobwa bahera mu munyenga wo kumenyekana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Kanama 2020 saa 05:17
Yasuwe :
0 0

Umuhoza Sharifa wabaye nyampinga wagize igikundiro kurusha abandi akambikwa n’ikamba ry’Igisonga cya kane muri Miss Rwanda 2016, akomeje ibyishimo by’umwaka amaze yibarutse imfura ye.

Tariki 28 Kanama 2019, Umuhoza yibarutse imfura ye.Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko yamaze kubona ko kuba umubyeyi bitandukanye cyane no kubaho uri ingaragu, kandi byamufashije kumenya agaciro k’umubyeyi.

Yagize ati”Kuba nyampinga no kuba umubyeyi ni ibintu bitandukanye cyane. Iyo uri umubyeyi uba ufite inshingano zo kwita kuwo wabyaye no kwita ku rugo, bitandukanye n’iyo uri nyampinga uba witekerezaho wenyine. Kuba umubyeyi ni ibyishimo utagereranya!”

Yavuze ko kuba umubyeyi byamuhesheje agaciro mu muryango no muri sosiyete, hakiyongeraho ko nawe yamenye neza agaciro ko kuba umubyeyi.

Ati "Umuhungu wanjye ni ibyishimo byanjye, umunezero wanjye ni ubuzima bwanjye kuko ni igice cy’umubiri wanjye nazanye ku Isi. kubyara byatumye nongera guha agaciro ababyeyi banjye ndetse nanjye bimpesha agaciro kuba ndi umubyeyi.”

Yagiriye inama barumuna be bitabira Miss Rwanda bagatwarwa n’umunyenga wo kumenyekana, kutibagirwa uburere baba barahawe n’ababyeyi babo.

Ati”Icyo nabwira abakobwa bagwa mu mutego, ni ukudatwarwa n’umunyenga wo kumenyekana ngo bibagirwe uburere bahawe n’ababyeyi.”

Miss Umuhoza yarushinganye na Niyonteze Thierry bari bamaze igihe bakundana, ubukwe bwabo bwabereye i Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018.

Icyo gihe yambikanye impeta na Niyonteze nyuma y’indi mihango bari bamaze iminsi bakoze basezeranira imbere y’Imana, nyuma y’uko ku itariki ya 5 Nyakanga 2018 basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura.

Mu 2018 nibwo Miss Umuhoza yarushinganye na Niyonteze Thierry
Miss Sharifa yishimiye umwaka amaze yibarutse imfura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .