Ni inama yiswe ‘All Africa Intellectual Property[IP] Summit’ izahera ku wa 28 kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2024. Izabera muri Kigali Serena Hotel.
Iyi nama izaba iri kuba ku nshuro ya gatanu gusa ni ubwa mbere izaba ibereye mu Rwanda. Ifite insanganyamatsiko igira iti “Uburenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge (IPRs): Umusemburo w’intego z’iterambere rirambye (SDGs) muri Afurika.’’
Iyi nama itegurwa n’ikigo cy’inzobere mu bushakashatsi, ubusesenguzi, ubucuruzi n’ibindi cyitwa ITRC, giherereye muri Nigeria. Gusa, kuri iyi nshuro yateguwe ku bufatanye na Africa in Colors ya Raoul Rugamba.
Izahuriza hamwe inzobere, abafata ibyemezo, abanyamategeko, abashakashatsi ndetse n’abayobozi batandukanye mu bijyanye n’inganda ndangamuco mu bice bitandukanye muri Afurika; aho hazaganirwa ku burengazira mu by’umutungo bwite mu by’ubwenge. Izitabirwa n’abarenga 100.
Uyu mwaka ibiganiro bizibanda ku kuntu uburengazira mu by’umutungo bwite mu by’ubwenge, bwafasha mu ntego z’iterambere rirambye ry’Umugabane wa Afurika. Bizagaruka kandi k’uko bwafasha mu kuzamura ubukungu bw’uyu mugabane binyuze mu guhanga udushya.
Hazarebwa kandi umumaro w’umutungo mu by’ubwenge muri gahunda yo gucuruza hagati y’ibihugu bya Afurika binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika (African Continental Free Trade Area: AFCFTA); n’uko uyu mutungo wafasha mu guhanga imirimo mu Banyafurika no kuzamura ubukungu bw’uyu mugabane.
Uretse ibiganiro , hazabaho kandi amamurikabikorwa ndetse no kumenyana hagati y’abazaba bitabiriye, mu rwego rwo kuzamura imikoranire ndetse no kuba umusemburo w’impinduka nziza mu mutungo bwite mu by’ubwenge.
Abateguye iyi nama ku bufatanye na Rwandair na Ethiopian Airlines bashyiriyeho uburyo bw’igabanyirizwa ku bazitabira bavuye mu bindi bihugu baza i Kigali. Aho bazabagabanyiriza ku ijanisha rya 15% na 12%.
Ushaka kwiyandikisha wakanda hano
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!