Ni igitaramo abakunzi b’umuziki bitabiriye ari benshi, n’ikirere kibabera cyiza, ibi bikaba byari bitandukanye n’ahandi henshi byanyuze kuko imvura yanyuzagamo ikabizambya.
Ku ikubitiro Kenny Sol ni we wabanje ku rubyiniro. Uyu muhanzi wari kumwe n’umubyinnyi we batanze ibyishimo ku bakunzi b’umuziki bari bakoraniye muri stade ya Rusizi.
Nyuma ya Kenny Sol, hakurikiyeho Ruti Joel ukora umuziki gakondo witabajwe muri ibi bitaramo, akaba akunze kugaragara ari kumwe n’intore babana mu Ibihame by’Imana.
Nubwo mu by’ukuri batasimbukaga ngo babyine, wabonaga abakunzi b’umuziki bazi neza indirimbo z’uyu musore, baziririmba ndetse ubishoboye ukabona ateze amaboko agiye kubyinaho.
Bwiza ni we wabaye uwa gatatu ku rubyiniro. Uyu mukobwa utari witwaje ababyinnyi yakoresheje imbaraga nyinshi ngo abyinishe abakunzi b’umuziki we bari benshi muri iki gitaramo.
Bwiza ubwo yari ku rubyiniro yanyuzagamo agaha impano abakunzi be, ibyatumye benshi bishimira bikomeye uyu mukobwa.
Nyuma ya Bwiza, hakurikiyeho Danny Nanone. Uyu musore wari wahinduye itsinda rimucurangira ntabwo byigeze bimuhungabanya ku rubyiniro.
Danny Nanone usanzwe acurangirwa na Sonic Band, kuri iyi nshuro yacurangirwaga na Symphony Band, basanzwe bacurangira benshi mu bahanzi bari muri ibi bitaramo.
Uyu muraperi yasimbuwe ku rubyiniro na mugenzi we Bushali na we tigeze yorohera abakunzi b’umuziki we kuko yabasimbukishije kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ku ya nyuma.
Bushali uri mu bahanzi bishimiwe yatunguwe n’umusore ufite ubumuga wamusanze ku rubyiniro, amuririmbira igitero cy’imwe mu ndirimbo ze ndetse ahita yiyemeza kuzamushimira.
Ni igikorwa cyatumye Bushali arushaho kwigarurira imitima y’abari muri iki gitaramo.
Nyuma ya Bushali hakurikiyeho Chriss Eazy wanataramiye abakunzi be bajya mu bicu kuko bakunda ibihangano bye ari benshi.
Uyu muraperi wishimiwe bikomeye yavuye ku rubyiniro aha umwanya Bruce Melodie wasoje igitaramo. Mu gihe kirenga isaha yamaze ku rubyiniro yashimishije abakunzi be bikomeye.
Uyu muhanzi ni na we washyize akadomo kuri iki gitaramo cyaberaga mu Karere ka Rusizi.
Nyuma y’iki gitaramo, byitezwe ko ibi bitaramo bizasorezwa mu Karere ka Rubavu ku wa 19 Ukwakira 2024.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!