Ku nshuro ya karindwi habaye igitaramo ngarukamwaka cy’Umuganura (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Kanama 2020 saa 01:13
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya karindwi hongeye kuba igitaramo ngarukamwaka cy’Umuganura ubusanzwe kimenyerewe ku izina rya Nyanza Twataramye, cyanyujijwe kuri televiziyo Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa 7 Kanama 2020.

Iki gitaramo ubusanzwe kibera i Nyanza. Kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyugarije u Rwanda n’Isi muri rusange muri uyu mwaka cyanyujijwe kuri Televiziyo Rwanda.

Ku rubyiniro habanjeho abahanzi bakora umuziki Gakondo barimo; Jules Sentore, Sophie Nzayisenga, Ruti Joel n’abandi benshi.

Nyuma yo gususurutsa abakunzi b’umuziki hakurikiyeho Itorero ry’Igihugu Urukerereza. Bakinnye umukino ushushanya umuganura guhera mu myaka yo hambere, berekana uko ubusanzwe umuganura wagendaga ndetse n’uburyo wizihizwaga ku rwego rw’igihugu.

Ni umukino wari urimo imbyino gakondo, imivugo ndetse n’umurishyo w’abakaraza, ugashushanya neza uko umuganura wagendaga mu mateka y’u Rwanda.

Iki gitaramo ndangamuco nyarwanda ubusanzwe gitegurwa kugira ngo gikundishe abato umuco w’abanyarwanda ndetse n’abakuru kikabakumbuza inkera.

Umuganura mu mateka watangiye ku ngoma y’Umwami Gihanga kugeza ubwo umwami Ndahiro Cyamatare yari atanze, u Rwanda rumara imyaka 11 nta muganura uba.

Mu 1510 ubwo himaga umwami Ruganzu Ndoli Umuganura warongeye ugaruka i Rwanda kugeza mu 1925 ubwo abakoloni bawucaga.

Nyuma y’imyaka 37, u Rwanda rwabonye ubwigenge ariko Umuganura wo ntiwigeze ugaruka.

Nyuma yo kubohora u Rwanda mu 1994 umuganura wongeye kubaho ubwo, imyaka 26 irashize Abanyarwanda basubiye ku isoko y’Umuganura.

Reba uko iki gitaramo cyagenze

Deo Munyakazi yafatanyije n'Itorerro ry'Igihugu Urukerereza
Intore zari zabukereye
Ababyinnyi bashayaya nabo bari babukereye
Batuye umwami ku musaruro
Abana baganujwe bahabwa amata
Byari ibyishimo ku babyinnyi
Abakobwa babyina kinyarwanda bari bizihiwe n'Umuganura
Urubyiniro rwabereyeho iki gitaramo rwari ruteguye neza
Cyari igitaramo giteguye ku buryo busubiza abantu mu mateka
Abasizi bavuga imivugo nabo bataramiye abakunzi b'ibitaramo gakondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .