Judith Heard wize amashuri abanza muri Kigali Parents School agakomereza amashuri yisumbuye muri FAWE Girls School aho yize Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, Judith Heard yerekeje muri APRED Ndera kwigayo Ubumenyamuntu [Sciences Humaine], agarukira mu mwaka wa gatanu ahita yerekeza muri Uganda.
Nyuma yo kwerekeza muri Uganda Judith Heard, avuga ko yahugiye mu byo gushaka ubuzima ndetse anayoboka iyo kumurika imideri birangira adasubiye ku ishuri.
Mu kiganiro cyihariye yahaye IGIHE, Judith Heard yavuze ko yahisemo gusubira ku ishuri kugira ngo arangize ayisumbuye byanagenda neza agakomereza muri Kaminuza.
Ati “Kuba ntarabashije kurangiza amasomo biri mu bintu bimbabaza, yego ntabwo nabitekerereje igihe ariko aho bigeze ndashaka gusubira kurangiza ayisumbuye. Nta pfunwe biteye kujya kurangiza ayisumbuye, Imana yamfasha nkanakomeza Kaminuza.”
Judith Heard wifuza gukomeza kwiga ibijyanye na Sciences Humaine yavuze ko iki gitekerezo akimaranye igihe ndetse byamusabye guhindura byinshi ku buzima bwe.
Ati “Ubu muri Kampala hari abakubwira ko bambuze kuko batakimbona mu bubari amajoro yose, nahisemo kureka inzoga n’ibindi byantwaraga umwanya w’ubusa kuko hari ibyo nashakaga guhindura ku buzima bwanjye. Mfite imishinga myinshi ndi gutekereza ariko uwihutirwa ni ukubanza gusubira ku ishuri nkarangiza ayisumbuye nkaba nanakomeza muri Kaminuza.”
Iki ni igitekerezo Judith Heard agize nyuma y’iminsi yitabira amarushanwa y’ubwiza nka Miss Elite World yakuyemo irya Miss Elite Africa ndetse n’irya Miss Environment World yegukanyemo nanone Miss Environment Africa.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!