Ku myaka 35, Katy Perry yibarutse imfura

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Kanama 2020 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Katy Perry w’imyaka 35 yabaye umubyeyi nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa yabyaranye na Orlando Bloom bamaze igihe bakundana ndetse bitegura kurushinga.

Uyu mwana yavutse ku wa 26 Kanama 2020, bahita bamwita Daisy Dove Bloom. Ikinyamakuru Eonline nicyo cyatangaje aya makuru mbere.

Mu butumwa uyu muhanzikazi n’umukunzi we bandikiye UNICEF babereye Ambasaderi, bagize ati ”Twishimiye kubagezaho inkuru nziza y’uko twibarutse umukobwa, ameze neza kandi ni muzima.”

Ni ubwa mbere Katy Perry yibarutse umwana, Orlando Bloom bakundana we yari asanzwe afite umwana w’umuhungu ufite imyaka icyenda.

Katy Perry yambitswe impeta na Orlando Bloom muri Gashyantare 2019 nyuma y’igihe kinini cyari gishize bakundana mu ibanga.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo Katy Perry yahishuye ko yiteguye kwibaruka imfura ye ndetse akazaba ari umwana w’Umukobwa.

Katheryn Elizabeth Hudson wamenyekanye nka Katy Perry ni umuhanzi w’icyamamare utuye akanakorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mubyeyi yavutse tariki 25 Ukwakira 1984, mu myaka yose amaze mu muziki afite agahigo ko kugira indirimbo ebyiri muri eshanu za mbere zarebwe cyane ku Isi. Boar na Dark Horse zarebwe na miliyari y’abantu ziyoboye izindi mu ze zarebwe cyane.

Katy Perry n'umukunzi we bibarutse umwana w'umukobwa
Katy Perry w'imyaka 35 yari amaze iminsi agaragaza ko yiteguye kwakira umwana we w'umukobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .