Ku myaka 34, Judith Heard agiye guhatanira ikamba rya Miss Elite World 2020

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Nzeri 2020 saa 03:58
Yasuwe :
0 0

Kantengwa Judith, Umunyarwandakazi umaze kubaka izina mu kumurika imideli nka Judith Heard mu gihugu cya Uganda, ari mu myiteguro yo kwitabira irushanwa rya Miss Elite World 2020, rizabera mu Misiri mu mpera z’uyu mwaka.

Miss Elite World 2020 ni irushanwa ry’ubwiza rihatanirwa ku rwego rw’Isi, muri uyu mwaka ririmo umwihariko kuko rizitabirwa na Judith Heard, umubyeyi w’imyaka 34 uzaba ahagarariye Uganda.

Ubusanzwe iri rushanwa ryitabirwa n’abakobwa b’ibyamamare mu ngeri zitandukanye yaba abamurika imideri, abahanzikazi, abakina filime n’abandi bari hagati y’imyaka 18-28.

Judith Heard yahishuye ko yahawe amahirwe yo kwitabira iri rushanwa nubwo arengeje imyaka, kubera ko abaritegura bakozwe ku mutima n’inkuru y’ubuzima yanyuzemo, ndetse n’ibikorwa akora byo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore muri rusange.

Uyu mubyeyi w’icyamamare muri Uganda mu kumurika imideli, ahamya ko nta bwoba atewe n’abakobwa bakiri bato bahatanye.

Ati "Ndimo kubareba ni abana bato, ariko njye ndiyizeye. Kuba ngeze ku myaka 34 ngisa uko meze, ndi umubyeyi, ariko iyo undebye ntiwamenya ko nyifite cyangwa naba naravuyemo n’abana. Abana rero nta bwoba banteye njye ndiyizeye."

Iri rushanwa rizabera mu Misiri mu Ukuboza 2020, Judith Heard ni umwe mu bakobwa n’abagore 32 bazaba bahatanira ikamba.

Judith Heard yavuze ko akeneye ubufasha bwa buri muturage w’u Rwanda kuko ari naho avuka, nubwo Uganda ari igihugu atuyemo.

Avuga ko aramutse yegukanye iri Kamba rizatangwa tariki 10 Ukuboza 2020 yaba abonye irindi jwi rimufasha kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore.

Ati "Ndamutse ntsinze naba ngize amajwi abiri, ubusanzwe nakoreshaga rimwe. Naba mbonye irindi rimfasha kuvuga bikagera kure."

Uburyo bwo kumushyigikira ni ukwifashisha imbuga nkoranyambaga kugira ngo abashe kuba yakwegukana ikamba.

Ikiganiro na Judith Heard

Gushyigikira Judith Heard, ni ugushyira iyi foto ku mbuga nkoranyambaga hagakorwa Hashtag ya konti y'irushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .