Ku myaka 16, Yano yatangiye kuririmba asaba abantu kugandukira Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Ukuboza 2020 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Ntabwo bikunda kubaho cyane mu Rwanda ko umwana w’umukobwa atangira umuziki akiri muto cyane, bitewe n’imyumvire y’ababyeyi benshi bumva ko yarangara, byagera ku muziki usanzwe bakavuga agiye kuba ikirara birangiye!

Byano Ella Darlène cyangwa se Yano mu muziki we yarahiriwe kuko yatangiye gushyira indirimbo zitandukanye, abifashijwemo n’ababyeyi be.

Uyu mwana wiga mu kigo cy’amashuri cya Collège Saint André giherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, mu mwaka wa kane wisumbuye mu ishami ry’Imibare, Ubutabire ndetse n’Ubumenyamuntu [ MCB], avuga ko gukora ubuhanzi bitamugora kubikomatanya n’aya masomo benshi bemeza ko atisukirwa na buri wese.

Yabwiye IGIHE ko mu muziki ashyigikirwa n’ababyeyi cyane ndetse akenshi se niwe ukurikirana irangizwa ry’ibihangano bye mu gihe ari mu masomo.

Ati “Mbifashijwemo n’ababyeyi banjye nshimira, maze gushyira hanze indirimbo ya mbere ku buryo bw’amajwi, itunganyijwe kandi ndabizeza ko ubushobozi nibuboneka nzanayishyira mu mashusho ndetse ngakomeza no gukora izindi ndirimbo. Data niwe ukurikirana cyane ibijyanye n’umuziki wanjye mu gihe ndi ku ishuri.”

Yakomeje avuga ko kuba yaratangiye umuziki bidahungabanya gahunda ze z’amasomo asanzwe kuko buri kintu agikora mu gihe cyacyo.

Ati “Ntabwo bihungabanya gahunda y’amasomo asanzwe, mfata umwanya wo kwita no guteza imbere impano niyumvamo mu bijyanye n’ubuhanzi butandukakanye, ariko cyane cyane muzika n’ubusizi.”

“Ku bijyanye na muzika, nkunda gukurikara inama n’ibitekerezo bya bamwe mu baririmbyi cyangwa abahanzi muri rusange mbonamo impano yateza imbere iyanjye, ndetse aho bishoboka nkajya muri korali kuko nasanze umuntu ahigira byinshi. Ubundi nkunze no kwimenyereza ndirimba indirimbo zaririmbwe n’abahanzi babimenyereye baba ab’iwacu ndetse n’ab’ahandi.”

Uyu mukobwa yavuze ko ibijyanye n’ubusizi akibikoraho ariko nta bisigo yari yatangira gushyira hanze. Ati “Ku busizi bwo maze kwandika ibisigo bitandukanye nifuza gutunganya ku buryo nimbibonera ubushobozi nzabishyira ahagaragara .”

Yano avuga ko agamije kuririmba ku buryo hari umusanzu ukomeye azatanga, ndetse akabwiriza abantu bakagandukira Imana.

Ati “Numva ko umuziki wanjye hari ikintu gikomeye wazakora mu buzima bwa benshi ku isi. Nshaka ko abantu bagandukira Imana.”

Uyu mukobwa yashyize hanze indirimbo ya mbere yise “Mariya Umwamikazi’’ igamije guha icyubahiro no gushimira Umubyeyi Bikira Mariya wabyaye Umucunguzi Yezu Kristu, bityo bikaba bimuha agaciro n’umwanya udasanzwe mu bindi biremwa.

Yano avuka mu bana bane akaba ari uwa gatatu.

Reba indirimbo ya mbere ya Yano yahimbiye Bikiramariya

Uyu mwana ku myaka 16 ni umunyamuziki akaba n'umusizi
Yano afite impano zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .