Mu kiganiro na IGIHE, Rumaga w’imyaka 23 yavuze ko inganzo ye ahanini ayikomoka ku buzima bushaririye yakuriyemo. Yahishuye ko ubwo yari afite imyaka itanu gusa y’amavuko yisanze atabana na Se umubyara kuko yari yarabatanye na Nyina.
Uyu musore uvuka mu muryango w’abana batatu, avuga ko yabanye na nyina mu buzima bugoye ndetse kwimukira kwa Nyirakuru.
Nyuma y’uko Nyirakuru yitabye Imana, ntabwo Rumaga yongeye gusubira kwa Nyina ahubwo yahise ayoboka iy’Umujyi wa Kigali atangira gushakisha ubuzima.
Mu mabyiruka ye, Rumaga avuga ko atazibagirwa ubwo yar afite imyaka icumu, ubwo yisangaga imbere y’urukiko ari kuburana na se umubyara.
Ati “Ibaze iyo umubyeyi wawe yanze kukwishyurira amafaranga y’ishuri ntanashake kumenya ko wiga, ukisanga hagati yawe na we hari Leta uwo munsi ariyo yabaye umubyeyi, ni ibintu biba bidakwiye.”
Icyakora nubwo yanyuranye na Se muri ibi avuga ko bitigeze bibateranya ngo abe yakumva amwanze.
Nubwo atarezwe n’ababyeyi bombi, Rumaga avuga ko ari uburenganzira bw’umwana kurerwa n’ababyeyi bose.
Ati “Mu burere bw’umwana hari byinshi biba bikenewe, harimo ubutangwa n’ababyeyi bombi n’igitsure cy’umugabo, buri mwana wese akeneye gukurira mu rukundo rw’umuryango kugira ngo nawe azabashe kuruha abo azabyara.”
Rumaga avuga ko ari agahinda kuba hari umwana wakura akisanga atabana n’ababyeyi be kandi bahari.
Ati “Umwana wese yakabaye yishimira umubyeyi we, n’umubyeyi akaba yishimira umwana. Ariko iyo bigeze aho umwe yihakana undi, aba afite ikibazo gikomeye ndetse akeneye kuganirizwa kugira abashe gusiga ahahise he.”
Rumaga avuga ko Nyina ariwe wamufashije gukira ibi bikomere kuko atigeze atuma atekereza ko amurera wenyine.
Ati “Nagize umubyeyi wabaye aha babiri, ntiyigeze atuma twumva ko aturera wenyine. Ikindi yakundaga kutwigisha isengesho ku buryo ryatwubatse rikaturinda kumva ko turi mu buzima bwo kurerwa n’umubyeyi umwe.”
Rumaga ahamya ko umwana wakuriye mu buzima akwiye gukurana umugambi wo kuzaba umubyeyi utandukanye n’uwe ndetse ubashije gukomera akagia ubutwari bwo gufasha abari kubinyuramo.
Uyu musizi yavukiye Ruhango nyuma bimukira i Muhanga ari naho uyu munsi uba. Gusa uyu musore akaba aba i Kigali kubera impamvu z’ibyo akora.
Rumaga aherutse kurangiza amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda, mu ishami ry’Ubumenyamuntu n’Ubugororangingo.
Azwi cyane mu bisigo byakunzwe nka ‘Wumva ute?’, ‘Unbreakable promise’, ‘Nzoga’, ‘Ivanjiri’, ‘Umugore si umuntu’, ‘Bikwiye kwigwaho’, ‘Tugane iwacu’ n’ibindi byinshi birimo ibiri kuri album ‘Mawe’ aherutse gusohora.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!