Ku munsi we w’amavuko, Meddy yabwiwe imitoma ikomeye n’umukunzi we

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Kanama 2020 saa 11:39
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kanama 2020 nibwo umuhanzi i w’umunyarwanda Ngabo Medard uzwi nka Meddy yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 31 amaze abonye izuba. Umukunzi we yamubwiye amagambo y’urukundo akomeye amwibutsa urukundo amukunda.

Mimi umukunzi wa Meddy, abinyujije kuri Instagram, yamwibukiye ko mu gihe bamaranye azirikana neza urukundo rwa nyarwo amukunda aboneraho no kumwifuriza isabukuru y’amavuko.

Ati “Isabukuru nziza ku mukunzi wanjye. Uri umuntu w’igitangaza. Ndagushimira ko uhora umbere urugero. Ndagushimira ko wanyeretse urukundo nyarwo. Ndasaba Imana ijye ihora ikurinze kandi iguhe ibirenze ibyo uyisaba. Undi mwaka w’amahirwe. Ndagukunda Ngabo.”

Meddy yashimiye Mimi amubwira ati “Ikaze kwa papa”.

Uyu mukobwa yari ameze nkuwishyura Meddy wari wamwise umwamikazi w’umutima we ku wa 18 Ukuboza 2019, ubwo Mimi yizihizaga isabukuru y’amavuko, Meddy yanditse avuga ko ari umunsi udasanzwe ku mwamikazi w’umutima we.

Mbere y’uko yemeza ko ari mu rukundo n’uyu mukobwa, mu biganiro bitandukanye yagiranaga n’itangazamakuru Meddy yavugaga ko ari mu rukundo n’umukobwa udakomoka mu Rwanda.

Mu 2017 nibwo byatangiye gukemangwa ko bakundana ariko babyerura umwaka ushize ubwo Mimi yandikaga ku isabukuru y’uyu muhanzi akagaragaza ko yamwihebeye.

Mu mpera z’umwaka 2018 Meddy yagiye kumwerekana mu muryango ubwo yari yitabiriye igitaramo cya East African Party cyatangiye umwaka wa 2019.

Icyo gihe babanje guca ku ivuko ry’uyu mukobwa Meddy aramutsa abo kwa sebukwe.

Ubwo Meddy aheruka i Kigali yabajijwe ku bivugwa ko yaba abana mu nzu imwe n’uyu mukobwa, avuga ko atari byo kandi najya kurongora azakora imihango yose y’ubukwe mu magambo make asubiza ko atari ko biri.

Mu gitaramo Meddy yakoreye i Kigali, yeretse abafana be umukunzi we
Meddy n'umukunzi we bamaze imyaka itari mike bakundana
Imitoma iri guca ibintu hagati ya Meddy n'umukunzi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .