B-Threy yasohoye imbumbe y’indirimbo eshanu ku munsi we w’amavuko

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Nyakanga 2020 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Muheto Bertrand wamenyekanye mu njyana ya hip hop nka B-Threy, yamuritse imbumbe y’indirimbo (Extended Play, EP) yise “Shwi da”, ihurije hamwe indirimbo eshanu, ijya hanze ku munsi uyu musore yizihirizaho isabukuru y’amavuko.

Kuri uyu wa 27 Nyakanga 2020 nibwo uyu muraperi umaze kubaka izina mu njyana ya Kinyatrap yasohoye iyi mbumbe y’indirimbo, iba iya mbere asohoye nyuma yo kuva muri Green Ferry Music.

Ubu buryo bukoreshwa igihe umuhanzi ashaka gusohora indirimbo nkeya zituzuye album, ziba ziri hagati y’eshatu n’esheshatu. Bukunze kwifashishwa mu gihe adafite uburyo bw’amafaranga cyangwa umwanya byo guhita akora album.

B-Threy asobanura impamvu yahisemo gusohora EP ye ku munsi we w’amavuko, yagize ati “Ni uburyo bwiza bwo kwizihizanya n’abakunzi banjye uyu munsi mukuru, biragoye ko buri mukunzi wanjye yagera aho nizihiriza uyu munsi, ariko byibuze nibumva indirimbo ziri kuri iyi EP turaba tuwusangiye neza, niyo mpamvu rero twifuje kubihuza.”

Mu minsi ishize uyu muhanzi yasohoye amashusho y’indirimbo “Nicyo gituma”, anahishura ko ari gutunganya EP ye nshya izasohoka mu minsi iri imbere.

Usibye iyi ndirimbo, kuri EP ye nshya hariho izindi ndirimbo nka Imari, Buri gihe, Landlord na Oya, zose zasohotse mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yazo uyu musore avuga ko azagenda ayakora imwe ku yindi, mu minsi iri imbere.

Mu Ukuboza 2019 nibwo B-Threy yasezeye muri Green Ferry Music. Hari abatekereje ko yari arambiwe kuba Bushali ari we uzwi cyane, nyamara barakoranaga nk’itsinda.

B-Threy ntiyigeze aca ku ruhande impamvu yamukuye muri iyo nzu ifasha abahanzi. Yahamije ko yavanywemo nuko urukundo hagati y’abo bakoranaga rwari rwarayoyotse, ndetse abona Green Ferry Music ishaka gutonesha Bushali kubarusha.

B-Threy yanatangije studio ye nshya, aho ari gukorana na producer Dizzo Last ukomeye mu gukora injyana ya hip hop.

Uyu muraperi amaze gusohora album ebyiri, Nyamirambo na 2040.

Indirimbo eshanu zigize EP nshya ya B Threy

Ku munsi we w’amavuko, B Threy yasohoye EP y’indirimbo eshanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .