Buri mwaka ku wa 16 Kamena Isi yose muri rusange yizihiza umunsi mukuru wahariwe umwana w’Umunyafurika.
Muri uyu mwaka, mu Karere ka Kicukiro iki gikorwa cyahuriranye no gutaha ku mugaragaro ikigo ‘Inshuti zacu’ gifashirizwamo abana bafite ubumuga bataha iwabo cyangwa mu babarera.
Mu gutaha iki kigo cyubatswe n’ababikira b’Impuhwe, uretse aba bakobwa begukanye amakamba ya Miss Rwanda 2022 hari Musenyeri Uwumukiza Casmir wari uhagarariye Kiliziya na Assumpta Ingabire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Mu kiganiro na IGIHE, Miss Muheto yavuze ko yari yagiye kwifatanya n’aba bana kugira ngo abereke ko atari bonyine ahubwo na bakuru babo babatekerezaho kimwe n’uko igihugu kibafite ku mutima.
Ati “Ni abana bafite ubumuga ariko bafite imbere heza, turabizi ko ufite ubumuga aba afite ubushobozi ikibura ari ukumuha amahirwe yo kubukoresha bikamugirira akamaro akanakagirira igihugu, ni muri urwo rwego rero twifuje kujya gutera imbaraga bariya bana.”
Miss Muheto yavuze ko kuba yari yajyanye na Uwimana watsindiye ikamba rya Miss Innovation kandi afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ibi bikaba isomo rikomeye rikwiye kwereka abakiri bato bafite ubumuga ko bafite ubushobozi kandi hari byinshi bakwimarira bo ubwabo n’igihugu muri rusange.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!