Ku ivuko rya Sebanani i Runyanzige: Ntazava mu mitima ya benshi, kumva ijwi rye ni nk’umunsi mukuru (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Ugushyingo 2020 saa 01:55
Yasuwe :
0 0

Murumuna wa Sebanani André, Nyabyenda Mariko, umwe mu bavandimwe batatu b’uyu muhanzi basigaye muri cumi n’umwe bavukanaga, yahishuye uko ku musozi w’iwabo biba ari ibicika iyo abaturanyi bategereje kumva ikinamico yakinnyemo.

Ibi Nyabyenda yabivuze ubwo yagarukaga ku buzima bwa mukuru we Sebanani banakurikiranaga, aho yahishuye ko uyu muhanzi yari ikimenyabose ku musozi wa Busoro aho yavukiye mu 1952.

Sebanani yavukiye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kigoma, Akagali ka Gasoro, umudugudu wa Runyanzige, yari yaranahubatse kuko ari naho yashakiye umugore.

Uburyo yabanaga neza ndetse n’ubugwaneza bwamurangaga biri mu bituma abaturanyi be n’ubu bakimukunze, ku buryo n’abakiri bato baterwa ishema no kumva ko iwabo havutse icyamamare.

Nyabyenda wakuranye na Sebanani bakabana igihe kinini kuko banakurikiranaga, avuga ku buryo umusozi w’iwabo ufata uyu muhanzi yagize ati ”Akinjira mu ikinamico yabaye icyamamare abantu baramukunda cyane, n’ubu abantu baramukunda. Iyo ku wa Gatandatu hari butambuke ikinamico yakinnyemo, usanga abantu bose bayikurikiranye ku buryo hari abo duhura bakavuga bati mukuru wawe.”

”Buri wese ufite radiyo n’iyo yaba iyo muri telefone, ntabwo yarara atayumvise rwose. Gusa njye sinzikunda kimwe n’indirimbo z’Impala simbikunda kubera agahinda kabo.”

Nyabyenda yavuze ko nubwo we iyo yumvise ijwi rya Sebanani bimubabaza cyane, ariko ku musozi w’iwabo bakunda kumva ibihangano by’uyu muhanzi.

Uyu mukuru wa Sebanani avuga ko igikundiro mukuru we yagize mu bantu, cyatewe n’uko yari umuntu mwiza, ati”Abantu baramukundaga kuko nta muntu yigeze agirira nabi, yubahaga buri wese.”

“Kuva na cyera abantu banyuraga hano yaba abajya i Kigali cyangwa i Butare barahageraga agahagarara ngo dore iwabo wa Sebanani, ibi byose byaterwaga n’uko bamukundaga cyane.”

Sebanani yatangiye kugaragaza urukundo rw’umuziki mu bwana

Nyabyenda murumuna wa Sebanani yavuze ko mukuru we yakuranye urukundo rw’umuziki kuva mu bwana.

Urugero aha yifashisha mu gusobanura urukundo mukuru we yari afitiye umuziki kuva mu bwana, ni igihe yigeze kwanga kujya gufasha ababyeyi imirimo kubera ko yari ari gucuranga.

Uyu murumuna we yagize ati” Icyo gihe yanze gufasha ababyeyi, ndabyibuka ko bamukubise bakanabumuraza.”

Uru rukundo Sebanani yari afitiye umuziki rwaje kwikuba ubwo yakoreraga ikigo cya TRAFIPRO, Nyabyenda avuga ko mukuru we wari watangiye kugaragaza impano n’ubushake mu muziki muri icyo gihe aribwo yahuye na Orchestre Impala.

I Nyanza yahasize urwibutso

Mu bihangano bitari bike Sebanani afite bikundwa n’abatari bake ku musozi w’iwabo, abarimo umuryango we ntibazibagirwa indirimbo ‘Yewe mawe’ yaririmbiye mukuru we (witabye Imana) wari wasigiwe umwana n’umugore we.

Ikindi Sebanani yasize i Nyanza ni inzu yari yarubatseyo akabanza kuyibamo hanyuma akaza kuyisigira ababyeyi. Iyi ni nayo yashakiyemo ndetse amaze kwimukira i Kigali ayisigira ababyeyi be.

Abatuye ku musozi wo kwa Sebanani ntibazibagirwa umusore wakoreraga i Muhanga agataha i Nyanza buri munsi agenda kuri moto.

Nyabyenda, murumuna wa Sebanani yagize ati “Ubundi yakundaga ibintu bibiri, moto ye yamujyanaga ku kazi i Gitarama ndetse n’umuziki.”

Incamake z’amateka ya Sebanani

Sebanani André yavutse mu 1952, amashuri yisumbuye yayize i Shyogwe nyuma aza gukomereza muri “Collège Officiel de Kigali: COK” gusa yaje kwirukanwa hagati ajya gukora nk’umucungamari muri TRAFIPRO i Kabgayi.

Nk’uko bitangazwa n’inyandiko y’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru, Sebanani yaje gukora kuri Radio Rwanda muri gahunda zirimo Discothèque-Phonotèque, Urwenya, Ubuvanganzo bw’umwimerere Nyarwanda, Umukinnyi w’ikinamico mu itorere “Indamutsa”.

Azwi cyane mu makinamico akinanye ubuhanga n’ubu agikundwa n’Abanyarwanda. Hari nka Nzashira ingurugunzu nkiri Ngagi; Icyanzu cy’Imana (Uwera) n’izindi.

Sebanani yashakanye na Mukamulisa Anne Marie tariki 01 Nzeri 1979 babyarana abana bane aribo Sheja Eliane wavutse mu 1981, Damarara Diane wavutse mu 1984; Shyengo Frida wavutse mu 1985; na Songa Aristide ariwe bucura wavutse mu 1988.

Nyina w’aba bana bose we yagize amahirwe yo kurokoka Jenoside, aza gutabaruka mu mu 2015 azize uburwayi.

Indirimbo Urabaruta, Karimi ka shyari, Zuba ryanjye, Mama Munyana, Susuruka yaririmbanye n’umufasha Anne Marie, Nkumbuye umwana twareranywe n’izindi zinyuranye ni urwibutso rukomeye yasigiye Abanyarwanda.
Yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ikiganiro na murumuna wa Sebanani

Ikiganiro na murumuna wa Sebanani

Imwe mu ndirimbo za Sebanani zakunzwe cyane

Sebanani yatangiye kugaragaza urukundo rw’umuziki mu bwana
Nyabyenda Mariko murumuna wa Sebanani banakuranye
Inzu Sebanani yari yarubatse ku ivuko
Mvuyekure Samuel bucura bwo kwa Sebanani, ni umwe mu bavandimwe batatu ba Sebanani basigaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .