Ni inyubako iri kubakwa na Sosiyete ya ‘Blue Sky’ ihuriweho na Gael Karomba uzwi nka Coach Gael na Bruce Melodie basanzwe bakorana umuziki cyane ko ari na we mujyanama w’uyu muhanzi.
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Coach Gael yavuze ko iyi izaba ari inyubako ishobora kuberamo ibitaramo n’ibirori bitandukanye, ikagira ibibuga by’imikino nka ‘Mini Football, Basketball’ ikajya inakorerwamo siporo ngororamubiri ‘Gym’.
Uretse ibibuga, ubuyobozi bwa ‘Blue Sky’ buvuga ko iyi nyubako izaba irimo aho kwicira inyota n’isari, icyumba cyajya gifatirwamo ibiganiro bya televiziyo ndetse n’ibyumba bizifashishwa nk’ibiro.
Ni umushinga IGIHE yamenye ko ushobora gutwara arenga ibihumbi 700$ (miliyoni zirenga 700Frw).
Coach Gael yagize ati “Izaba ari inyubako nakwita ko ari Arena ntoya, ikubiyemo ibikorwa byinshi byiganjemo iby’imyidagaduro n’imikino. Turifuza gushyira itafari ryacu mu guteza imbere imikino n’imyidagaduro ndetse no gufasha urubyiruko kubona aho rwidagadurira mu buryo bugezweho.”
Akomoza ku gihe iyi nyubako izaba yarangiriye, Coach Gael yagize ati “Inyigo yose yararangiye ubu twatangiye kubaka kandi nizeye ko mu minsi ya vuba bizaba byarangiye, uyu mwaka uzasiga iyi nyubako yarabonetse rwose.”
Gael Karomba asanzwe ari umujyanama wa Bruce Melodie. Ni umwe mu bamaze kubaka izina mu gihe gito kubera uburyo ashora agatubutse muri uyu muhanzi uri mu bagezweho muri iyi minsi.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!