Yabwiye 1K STUDIO ko akiri umwana wakuze akunda umuziki cyane n’ubwo yigaga amasomo akomeye, adapfa kuvangwa n’ibindi bintu byose.
Ati “Umuziki narawukundaga cyane n’ubwo nigaga ibintu bikomeye. Nakwiyita umuhanzi kuko nkunda gufata amashusho, gushushanya ndetse ubu ndi kwiga ibijyanye no gushushanya amazu. Birangora kugira aho nishyira kuko buri munsi mba numva hari ikintu runaka nakora.”
Akiri muto avuga ko yumvaga afite inzozi zo kuzamamaza amadarubindi gusa inzozi ze zikaba zarahindutse nyuma.
Uyu musore yatangiye kwiga gutunganya indirimbo mu 2018, kugira ngo ajye yikorera indirimbo ze. Ubu afite album ebyiri, muri uyu mwaka yashyize hanze indirimbo 30 zirimo iziri kuri album ya mbere yitwa ‘Versions of you” yari iriho 20 n’indi yitwa ‘My mind is pregnant’ iriho indirimbo 10.
Iyi album ya kabiri yayikoresheje telefoni kuko nta bikoresho afite ariko avuga ko ‘iyo ufite inzozi, nta kintu kigomba kugushyiriraho umupaka.’
Mu muziki w’uyu musore avuga ko yibanda ku gukora utandukanye n’uwo abantu basanzwe bumva, ahubwo agakora ushimisha abantu bari gutera akabariro.
Ati “Umuziki nkora ntabwo Abanyarwanda bawisangamo. Abantu benshi baririmba urukundo, amaganya, akababaro n’ibindi. Ariko njye nkora umuziki w’abantu bari gutera akabariro. Abo bantu nibo nkunda kuririmba kuko abantu hari ibintu baba bashaka gutesha agaciro, gutera akabariro niho umugabo abyukana akanyamuneza avuga ati mukunzi ngiye ku kazi nkorane ingufu.”
Yakomeje agira ati “ Njye icyo nkora mbakorera umunsi mwiza, ijoro ryiza.”
Mu mashuri yisumbuye uyu musore yize Ubugenge, Ubutabire n’imibare mu gihe mu 2018 yagiye kwiga muri kaminuza muri Pologne ibijyanye no gushushanya amazu. Nyuma yabonye bourse ajya kwiga mu Butaliyani ajya gukomerezayo amasomo ye, ashaka guhindura ibyo yigaga biranga afata ikiruho ageze mu Rwanda Coronavirus ihita itangira kwibasira isi.
Reba ikiganiro na Kriss Espoir
Reba indirimbo z’uyu musore zo kuri album nshya unyuze hano https://www.youtube.com/watch?v=eBMvM4zGyvc&list=PLrKmO-YtlE01qBgHjIJTpWe83rTrFSXxj




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!