Ibi birori byabereye ahitwa Castello Brown mu gace ka Portofino mu Butaliyani. Travis Barker yari yambaye ipantalo n’ikote by’umukara byakozwe na Dolce & Gabbana n’ishati y’umweru, mu gihe umugore yari yambaye ikanzu y’umweru yakozwe n’uru ruganda ruzwiho gukora imyambaro yo ku rwego ruhambaye.
Aba bombi ibirori byabo byitabiriwe n’abo mu miryango yabo. Nka Kourtney Kardashian yari yaherekejwe na nyina Kris Jenner n’abavandimwe be Kim Kardashian, Khloé Kardashian, Kendall Jenner na Kylie Jenner.
Aba ba Travis Barker barimo umukobwa we Alabama Luella Barker n’abavandimwe be. Abandi bari ku ruhande rw’uyu muhanzi barimo Mark Hoppus babana mu itsinda na Machine Gun Kelly.
Tariki 15 Gicurasi hari habaye ibindi birori mu Mujyi wa Santa Barbara muri California. Icyo gihe bombi bari baseranye imbere y’amategeko.
Tariki 17 Ukwakira 2021 Travis Barker yari yambitse impeta y’urukundo Kourtney Kardashian amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera.
Byari nyuma y’amezi icyenda yari ashize bakundana. Iki gikorwa cyabereye mu gace ka Montecito i Califorania.
Kourtney Kardashian w’imyaka 43 na Travis Barker bemeje ko bakundana ku wa 14 Gashyantare 2021 ndetse batangira kugaragarizanya urukundo ku karubanda guhera ubwo.
Travis Barker yabaye inshuti y’umuryango w’Aba-Kardashian imyaka myinshi.
Uyu mugabo w’imyaka 46 asanzwe afite abana barimo Landon Asher w’imyaka 18 na Alabama Luella wa 16 yabyaranye na Shanna Moakler batandukanye mu 2008.
Yanabanye na Melissa Kennedy kuva mu 2001 kugera mu 2002 ubwo batandukanaga.
Kourtney Kardashian we afite abana batatu barimo Mason Dash ufite imyaka 12, Penelope Scotland ufite imyaka icyenda na Reign Aston w’irindwi bose yabyaranye na Scott Disick bakundanye.
Aba bana nabo bari bitabiriye ibirori mu gihe Disick wabyaranye n’uyu mugore atigeze akandagira ahabereye ibirori kubera ko atatumiwe.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!