00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya y’Epfo: Impungenge ku itsinda BTS abarigize bagiye guhagarika umuziki bakajya ku rugerero

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 21 Ukwakira 2022 saa 09:31
Yasuwe :

Abakunzi b’itsinda rya BTS ryo muri Koreya y’Epfo bahangayikishijwe n’ahazaza haryo nyuma y’uko bitangajwe ko aba bahanzi bagiye kwitabira urugerero mu gisirikare cy’iki gihugu.

Mu mategeko y’iki gihugu biteganyijwe ko abagabo bose bari hagati y’imyaka 18 na 21 bitabira urugerero rumara imyaka ibiri mu gisirikare.

Icyakora hari irengayobora ku bahanzi n’abandi bakora imirimo itandukanye bagira uruhare rukomeye mu iterambere rya Koreya y’Epfo.

Abagize BTS bakomeje kugenda birindiriza kujya muri uru rugerero ariko byabaye ngombwa ko bajyayo, nubwo harimo abarengeje imyaka yagenwe.

Big Hit Entertainment ihagarariye iri tsinda ivuga ko iri tsinda rizongera kwihuza mu 2025 nyuma y’urugerero.

Jin wujuje imyaka 30 muri uku kwezi k’Ukwakira niwe uzabimburira abandi akitabira imirimo ya gisirikare.

Haracyibazwa niba BTS izakomeza kongererwa igihe cyo kwitabira iyi mirimo nk’uko byagenze ubushize isonerwa ikongerwa imyaka ibiri yo gukomeza gukora umuziki cyangwa izasonerwa burundu.

Jungkook na V bafite imyaka 25, Jimin we ufite imyaka 27, RM na J-Hope bafite 28, Suga ufite 29 na Kim Seok-jin ufite imyaka 30 nibo bagiye kujya muri iyi mirimo vuba aha.

Mu byumweru bishize ingabo za Koreya y’Epfo zavuze ko ari byiza kuba abagize BTS bakorera igihugu, kandi ubushakashatsi bwakozwe ku bitekerezo rusange by’abaturage bwerekanye ko aba basore badakwiriye gusonerwa kuri iyi mirimo.

Lee Ki Sik, komiseri ushinzwe abakozi mu ngabo yabwiye abadepite ko abagize BTS bagomba basohoza inshingano zabo za gisirikare kugira ngo hatabaho ubusumbane mu rubyiruko.

Uretse kuba bagiye kujya mu gisirikare, muri Kamena uyu mwaka BTS yari yatangaje ko ihagaritse ibikorwa by’umuziki nk’itsinda kugira ngo buri wese akore imishinga ye ku giti ke, byateye benshi kwibaza ku hazaza h’iri tsinda.

Reba hano ’Dynamite’ indirimbo ya BTS ifite agahigo k’indirimbo yarebwe n’abantu barenga miliyoni 100 mu masaha 24 ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyali imwe nyuma y’umwaka umwe isohotse

Itsinda rya BTS cyangwa se Bangtan Boys rikomeje gushyira abakunzi baryo mu rujijo, bibaza ku hazaza haryo mu gihe abarigize baba bitabiriye imirimo ya gisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .