Ni igitaramo cyari cyahawe inyito ya "To God be the Glory", cyabereye mu rusengero rw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rwa Kigali Bilingual Church ruhererereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Iki gitaramo cyabaye uhereye saa munani z’amanywa. Iyi korali yagihuriyemo n’amakorari atandukanye arimo Ambassadors of Christ Choir Junior, Hope in Christ na Messengers Singers.
La Porte d’Or ni yo yafunguye igitaramo yakira abantu bari bitabiriye igitaramo cyayo n’indirimbo ebyiri. Aba basore n’inkumi baserutse mu myambaro itandukanye, isanzwe kuko ntabwo bari bajyanishije nk’uko akenshi dukunze kubibona kuri korali z’amadini n’amatorero.
Aba baririmbyi bakurikiwe na Hope in Jesus Christ yaserutse yambaye imyambaro yajyanishije. Aba baririmbyi baririmbye indirimbo eshatu, zirimo iyo bagarutse ku butumwa bwumvukanisha ukuntu Imana yaraye irwana n’umutwaro w’ibyaha by’abantu ngo bacunguwe. Bati “Nibutse ko ari njye watumye ubira ibyuya bivanze n’amaraso.”
Aba baririmbyi bakurikiwe na Ambassadors of Christ Choir Junior. Aba bahanzi baririmbye indirimbo zabo zitandukanye zashimishije benshi bari bitabiriye iki gitaramo.
Ndetse Messengers Singers basusurukije abitabiriye iki gitaramo. Iri rikaba ari itsinda ry’abasore bahimbaza Imana rikorera Ivugabutumwa mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, na ryo ryahawe umwanya riririmba ibihangano byaryo bitandukanye birimo indirimbo yaryo nka “Reka tugushime”, “Ijuru’’ n’izindi zitandukanye.
Ukundwa Jeremie usanzwe ari umukuru w’Itorero mu Itorero rya Kicukiro Centre, ni we wigishije aho yikije ku ijambo rigaragara mu Abakolosayi 3: 15-17, agira ati “Mureke amahoro ya Kirisito abatware mu mitima yanyu ayo mwahamagariwe kuba umubiri umwe kandi mugire imitima ishima. Ijambo rya kirisito ribe muri mwe, rigwiriye rifite ubwenge bwose. Si ibyo gusa, mwigishanye.”
Uyu muvugabutumwa yakomeje yigisha abwira abantu bitabiriye ko bashobora kuba bafite byinshi biri kubajyana kure y’Imana ariko bikaba bidakwiriye ahubwo ibyo ari byo bikwiriye kubegereza Imana.
La Porte d’Or yahise igaruka ku rubyiniro yambaye imyambaro itukura hejuru ndetse n’imikara hasi ku bakobwa naho abasore bambaye imikara hose. Iyi korali yaririmbye mu bice bibiri muri iyi nshuro aho bahise basimburana haza abandi bambaye imyambaro y’umukara hasi ndetse n’icyatsi cyererutse hejuru.
Iyi korali yanyuzemo bamwe basigaye bafite amazina akomeye mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi nka Phanuel Manizabayo, Amiel Kamanzi, Cyiza Jean Baptiste, Pastor Justin Niyibizi na Uwabaganwa Jean Pierre.
Yashingiwe i Karenge mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Ishuri ry’Abadiventisiti Ryisumbuye rya Karenge (KASS).
Reba “Ayi Rutare rw’Imana” iheruka gusubirwamo n’abakobwa bo muri La Porte d’Or
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!