Korali El Shaddai na band y’abari n’abategarugori zaserutse zemye muri Rabagirana Worship Festival

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 11 Ugushyingo 2019 saa 04:41
Yasuwe :
0 0

Korali El Shaddai iri mu zizamukanye ingoga mu muziki wo kuramya no guhimbaza n’itsinda ry’abacuranzi rihuriyemo abakobwa n’abagore zatambukanye umucyo mu Iserukiramuco rya Rabagirana, ryabaye ku wa 10 Ugushyingo 2019.

Rabagirana Worship Festival yabereye muri Dove Hotel ku Gisozi, ahahuriye abasaga ibihumbi bitanu bo mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Abacyitabiriye kuva ku murishyo w’ikaze wakomwe saa 14 :30 kugera ku wagisoje saa 20:26, bagaragaje kunyurwa ndetse bamwe batashye bakinyotewe.

Umuramyi Papi Clever wari uherekejwe n’abasore n’inkumi bamufasha gucuranga no kuririmba ni we wabanje ku rubyiniro. Yayoboye umwanya wo kwinjiza abantu mu kuramya Imana yifashishije indirimbo zitandukanye, zishimiwe cyane.

Yahise aha ikaze Danny Mutabazi, na we aryohereza ibihumbi by’abari mu gitaramo mu ndirimbo zirimo ‘‘Cavalry’’ yamuzamuriye izina, ‘‘Binkoze ku mutima’’ na ‘‘Ntiyasinziriye’’.

Abahanzi bose n’amatsinda yaririmbye, yahurije ku kwerekwa urukundo kuko bafatanyaga n’umubare munini w’abitabiriye iserukiramuco kuziririmba ijambo ku rindi nta gusobwa ari nako banyuzamo bagasirimba.

Nka Sam Rwibasira wize umuziki ku Nyundo yaririmbye indirimbo ze zikunzwe zirimo ‘‘Naramubonye’’, ‘‘Witinya’’ ; New Melody yanyuze benshi mu “Isoko y’ibyishimo” na “Halleluya”. Umuhanzi ukizamuka C Patrick yaririmbye indirimbo ziri mu rurimi rw’Icyongereza mu gihe Kumbaya Group yakinnye umukino ugaragaza ko umuntu ashobora gukira agahinda binyuze mu kwemera kubabarirwa ibyaha.

Korali yo kwitega, El Shaddai

Impano iri mu zikomeye abitabiriye Rabagirana Festival bahawe ni ukuririmbirwa na Korali El Shaddai. Ubusanzwe nta bigwi bihambaye ifite mu muziki ariko imiririmbire yayo yatumye benshi bataha bayirahira. Ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo iz’abakora mu ruhando ruhimbaza Imana bakomeje gushimangira ubuhanga budasanzwe ifite.

Usibye kuririmba mu majwi y’umwimerere, yeretswe urukundo ku ndirimbo yayo yitwa ‘‘Cikamo’’ yasoje ihabwa amashyi y’urufaya.

Iserukiramuco rigana ku musozo nibwo Simon Kabera na we yaririmbye indirimbo ze zirimo izakunzwe nka ‘‘Hari inshuti’’. Yakurikiwe na Healing Worship Team yishimiwe mu ndirimbo zirimo ‘‘Urufatiro’’, ‘‘Amba hafi’’ n’izindi.

Alarm Ministries yaje ishyiraho akadomo kuko abaririmbyi bayo bakigera ku rubyiniro abantu batangiye kuririmba indirimbo yayo mu gihe abayigize bari bakisuganya.

Yaririmbye izirimo ‘‘Nzakomeza nkwizere’’, ‘‘Yasatuye ijuru’’, ‘‘Turakomeye’’, ‘‘Ebenezer’’, ‘‘Mungu ni yule’’ na ‘‘Hashimwe izina rya Yesu.’’

Umugore yahawe ijambo

Iserukiramuco rya Gikirisitu rya Rabagirana ryahaye umwihariko umwari n’umutegarugori.

Uhereye ku wariyoboye yari Mc Becky Hillary. Byabaye akarusho bigeze kuri Niyifasha Esther [avukana na Deo Munyakazi na Albert Niyonsaba] wakirigise inanga akizihira benshi.

Yaririmbye indirimbo zirimo “Ndi amahoro” yo mu Gitabo, ‘Urakwiriye Mwami’ n’izindi.

Uyu mukobwa kandi yanagarutse muri Anointed Band ahuriyemo na bagenzi be, akaba acuranga gitari bass.

Iyi band igizwe n’abari n’abategarugori gusa iyobowe n’Umuhanzi Nsabimana Gisèle Precious.

We na bagenzi be baririmbye indirimbo zirimo ‘Nara’ ya Tim Godfrey na Travis Greene na “Fanda Nayo’’ ya Alka Mbumba, bagaragarizwa urukundo rwinshi.

Ni itsinda ryashinzwe mu ntego zo gutinyura igitsina gore no kugaragaza ko nabo bashoboye.

Precious yagize ati “Natwe abagore Imana yaduhaye ijambo. Mudushyigikire mu ivugabutumwa rishya dutangiye. Dufite gahunda n’intego yo gushima Imana. Gutinyura bagenzi bacu. Aho bari bakore kuko ntacyo bitwaye. Ahantu hose twiteguye kuhaba."

Umuyobozi wa Rabagirana Worship Festival, Nzahoyankuye Peace Nicodème, yashimye abitabiriye igitaramo, avuga ko ari umugisha kuri we.

Yagize ati “Uwiteka yadukoreye ibyo tutabasha kurondora n’akanwa kacu. Turishimye kandi dushimiye abifatanyije natwe.’’

Iserukiramuco rya Rabagirana ritegurwa na Christian Communication Ministry, rifite intego yo kugaragaza abanyempano bashya no gusaba abazifite kugira imbuto zituma zaguka zikagirira benshi akamaro.

Reba hano andi mafoto menshi

Umuyobozi wa Rabagirana Worship Festival, Nzahoyankuye Nicodème, yashimye abateye iteka iri serukiramuco rikagenda neza
Umuhanzi C Patrick yagaragaje ubuhanga mu miririmbire
Dove Hotel yari yakubise yuzuye nubwo igitaramo cyatangiye imvura imaze kugwa mu Mujyi wa Kigali
Diane Nyirashimwe ayoboye bagenzi be muri Healing Worship Team
Bimaze kuba umuco mu bitaramo bihimbaza Imana. Ntibataha badasirimbye!
Diane Nyirashimwe ayoboye bagenzi be muri Healing Worship Team
Bimaze kuba umuco mu bitaramo bihimbaza Imana. Ntibataha badasirimbye!
Ntibisanzwe! Uyu munyamakuru yarambitse hasi camera abanza kuramya Imana.
Healing Worship Team yafashije benshi kujya mu bicu
Alarm Ministries ni yo yahumuje igitaramo mu ndirimbo zayo zikunzwe cyane
Itsinda Anointed band ry'abari n'abategarugori ryanyuranye umucyo muri Rabagirana Worship Festival
Abaririmbyi bafasha Sam Rwibasira bagaragaje ubuhanga
Kumbaya Group yakinnye umukino ugaragaza imbaraga zo komorwa ibyaha no gukira agahinda
Kumbaya Group ni itsinda ribarizwa mu Muryango Rabagirana Ministries uyoborwa na Pasiteri Joseph Nyamutera
Uhereye ibumoso: Umuhanzi C John, Deo Munyakazi na Patient Bizimana bitabiriye Rabagirana Worship Festival
Abanyarwenya Japhet na 5K Etienne bitabiriye iri serukiramuco
Pasiteri Gaudin Nshimiyimana yafashijwe arambura amaboko ahimbaza Imana
Niyifasha Esther uvukana n'umukirigitananga Deo Munyakazi yerekanye ubuhanga mu gucuranga gitari
Sam Rwibasira ni umwe mu banyempano bamaze kugwiza igikundiro mu muziki uhimbaza Imana
Itsinda ry'abateguye Rabagirana Worship Festival ku nshuro ya kabiri ryafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza