Konti ya Miss Rwanda kuri YouTube yagabweho igitero n’abajura mu by’ikoranabuhanga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Kanama 2020 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kanama 2020 nibwo konti ya Miss Rwanda kuri youtube rwagabweho igitero n’aba “Hackers” bazengereje Isi.

SpaceX promo na Elon Muskand ni amazina yahabwaga amakonti ya YouTube yibwe n’abajura bazengereje Isi, bari kuziba bashaka kunyuzaho amashusho akangurira abantu kwishora mu bucuruzi bw’amafaranga bwo kuri internet, aho bagusaba kohereza amafaranga make bakayagusubiza ukubiwe kabiri.

Bibye amakonti ya YouTube akomeye ku Isi, muri aya harimo n’iya Miss Rwanda yari yamaze guhindurirwa izina yitwa SpaceX, icyakora ubuyobozi bw’iri rushanwa bwahise butangirira hafi bubasha kugaruza uru rukuta rwabo kuri YouTube.

Umwe mu bayobozi ba Miss Rwanda waganiriye na IGIHE, yagize ati ”Twabibonye nijoro duhita dutangira guhangana na bo bari bamaze guhindura amazina ndetse banashyizeho video yabo, twarwanye no kuyikuraho tunayigaruza ku bw’amahirwe birakunda. Kugeza ubu twasubijwe urukuta rwacu ndetse n’ibirango byose byasubiyeho.”

Urukuta rwa YouTube rwa Miss Rwanda kugeza ubu rwamaze gusubizwa mu biganza by’ubuyobozi bw’iri rushanwa, ndetse bamaze gusubizaho ibirango byabo.

Guhera mu cyumweru gishize aba hackers batangiye kuzengereza abafite amakonti kuri YouTube akurikirwa cyane, bakajya bayiba bakamamazaho ibikorwa byabo bayahaye andi mazina nka SpaceX na Elon Muskand, nyuma yo kwamamaza ubucuruzi bw’amafaranga bakorera kuri internet, bahita basiba inkuta baba bibye.

Si mu Rwanda gusa ibi bibaye kuko aba ba ’hackers’ bazengereje Afurika n’Isi muri rusange, kuko hari amakonti atandukanye ya YouTube yibwe muri iyi minsi.

Konti ya miss Rwanda kuri Youtube rwari rwibwe
Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwamaze kwisubiza konti yabo kuri youtube

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .