00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Konti ya Kanye West kuri X yafunzwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 February 2025 saa 12:28
Yasuwe :

Konti ya Kanye West ‘Ye’ ku rubuga nkoranyambaga X, yafunzwe nyuma y’ubutumwa uyu muraperi amaze iminsi anyuzaho bunyuranyije n’amategeko y’uru rubuga ruri mu zikoreshwa cyane ku Isi.

Daily Mail yatangaje ko urubuga rwa Kanye West rwafunzwe nyuma y’amagambo y’urwango ku Bayahudi, irondaruhu ndetse no kwibasira abagore.

Uyu muraperi w’imyaka 47 yibasiye Taylor Swift mu gihe hari hari kuba umukino wa Super Bowl kuri iki Cyumweru tariki 10 Gashyantare 2025, anavuga amagambo asebya Abayahudi.

Ni ubutumwa Ye yakurikije amagambo ashimira nyiri uru rubuga, Umunyemari Elon Musk, kuba yamuretse “akivugira’’.

Musk yahise atangaza ko konti ya Ye yafunzwe, agaragaza ko byaturutse ku myitwarire ye idahwitse.

Ati “Kubera ibyo yatangaje, konti ye ubu ifatwa nk’idakwiriye kubonwa n’abantu bose.”

Mbere y’uko konti ye imfungwa, Ye yanditse amagambo yibasira Taylor Swift, amushinja gushimishwa n’indirimbo ‘Not Like Us’ ya Kendrick Lamar, yibasiramo Drake.

Yanditse ati “Kuki twemera ko Taylor Swift agaragara kuri televiziyo aririmba indirimbo ishyira hasi umwirabura?”.

Yakomeje ashinja Kendrick Lamar kuba igikoresho cy’Abazungu n’Abayahudi, ibintu bitakiriwe neza.

Ntabwo bwari ubwa mbere Kanye yibasiye Taylor Swift, kuko bamaze imyaka myinshi batumvikana kuva mu 2009 ubwo uyu muraperi yamubangamiraga mu bihembo bya VMA.

Mu 2016, Kanye West yasohoye indirimbo “Famous” yumvikanamo amagambo amwita “indaya”.

Taylor Swift nyuma y’iyi ndirimbo yumvikanye avuga ko atazi iby’aya magambo, ariko Kim Kardashian aza gushyira hanze ikiganiro Kanye na Taylor bagiranye kuri telefoni, baganira kuri iyi ndirimbo mbere y’uko isohoka, bigaragaza ko ari ibintu yari azi kandi kujya hanze kwayo ntacyo byari bimutwaye.

Nubwo yibasiwe nyuma y’amagambo y’iyi ndirimbo ye, Kanye yavuze ko aticuza kuyishyira hanze.

Yanakomeje gushinja Elon Musk kumubuza gukwirakwiza ubutumwa bwe kuri Twitter. Avuga ko agiye gufungura urubuga rushya kuri Discord aho azajya yandika ibyo ashaka kuruta uko byari bimeze kuri X.

Uretse amagambo atandukanye Kanye West yanyujije ku rubuga rwe rwa X yibasira abantu benshi, yari yanashyizeho amashusho y’urukozasoni nubwo X yo itayafata nk’ateye ikibazo kuko uru rubuga rwemera ko anyuzwaho.

Nyuma yo gufungwa k’urubuga rwa Kanye West, Milo Yiannopoulos, usanzwe ari umujyanama we, yatangaje ko ari we wahisemo gufunga konti ye. Ati “Ye yahisemo guhagarika konti ye by’agateganyo.”

Mu butumwa bwe bwa nyuma, Kanye West yari yasabye Elon Musk kutamufungira konti, ibintu bigaragaza ko nawe isaha n’isaha yari azi ko yakurwa kuri uru rubuga n’ubwo abajyanama be bavuga ko yavuyeho ku bushake.

Hari nk’amagambo yanditse agira ati “Ndasaba Elon Musk ntamfungire konti.”

Konti ya Kanye West kuri X yafunzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .