00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koffi Olomide yageze i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Ukuboza 2021 saa 06:26
Yasuwe :

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ukuboza 2021 umuhanzi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomide yageze i Kigali.

Akigera mu Rwanda, Koffi Olomide yahise yerekeza kuri Ubumwe Grande Hotel agomba gucumbikamo nyuma yo kuva mu karere ka Rubavu aho yari mu kato ngo hemezwe ko atarwaye Covid-19.

Koffi Olomide azataramira abanyarwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena.

Kuva byamenyekana ko Koffi agiye gutaramira mu Rwanda, abaharanira uburenganzira bwa muntu cyane bavuganira igitsinagore, barabyamaganye bashingiye ku byaha akurikiranyweho birimo ibyo guhohotera abagore.

Ku rundi ruhande, hari abagaragaje ko kwamagana Koffi atari byo kuko ibyaha ashinjwa bitaramuhama, kandi mu mategeko ’utarahamwa n’icyaha aba akiri umwere’.

Igitaramo Koffi Olomide azagaragaramo kizitabirwa n’abandi bahanzi bo mu Rwanda barimo King James, Chris Hat na Buravan.

Kwinjira mu gitaramo cya Koffi Olomide bizaba ari 10.000 Frw mu myanya isanzwe, 30.000 Frw muri VIP na 50.000 Frw muri VVIP.

Ubwo imodoka itwaye Koffi yari igeze kuri hoteli
Ubwo Koffi yasuhuzaga abo yasanze ku Ubumwe Grande Hotel
Yakirijwe indabo ubwo yari ageze mu mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .