Kode waririmbye ‘Impeta’ yinjiye mu mideli anazana ingamba nshya mu muziki

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Kamena 2020 saa 04:24
Yasuwe :
0 0

Ngeruka Fayçal wahisemo kwiyita Kode ukorera umuziki mu Bubiligi, yatangije inzu nshya (label) ifasha abahanzi n’abanyamideli nyuma yo gushinga studio yise ‘Red Magic Studio’.

Uyu muhanzi ni umwe mu bamamaye cyane mu Rwanda mu muziki mu myaka irenga icumi ishize. Yaririmbye indirimbo zitandukanye zakunzwe zirimo ‘Impeta’ yabaye n’ikirango kuri we, ‘Ikirungo’, ‘Ese uzabyihanganira’, ‘Igikomere’, ‘Sinzahinduka’ yakoranye na Urban Boyz n’izindi.

Yitabiriye amarushanwa atandukanye mpuzamahanga arimo ‘Imagine Afrika’ na ‘Idols 2007’. Ubu asigaye akorera ibikorwa bye bitandukanye mu Bubiligi aho abana n’umuryango we.

Mu kiganiro yahaye IGIHE , Kode yavuze byinshi amaze igihe ahugiyemo byatumye agarukana imbaraga zirenze izo yari asanzwe afite mu ruganda rwa muzika.

Kode yinjiye mu ruganda rw’imideli

Uyu muhanzi yavuze ko yatangije inzu ifasha abahanzi yise Red Magic ndetse ifite na Studio ikorerwamo ibihangano bitandukanye by’amajwi n’amashusho. Si ibyo gusa ahubwo afite n’indi ifasha abanyamideli yise Red Models Agency.

Yongeyeho ko ubu yamaze gusinyisha abanyamideli babiri buri wese imyaka ibiri. Ngo yabikoze kuko uruganda rw’imideli ruri mu bintu yiyumvamo cyane.

Ati “Uwo natangiranye nawe yitwa Kara Traoré aturuka muri Sénégal undi yitwa Nicolas Buba akaba mu 2016 ari nawe watsinze shampiyona yo ku isi mu baterura ibyuma. Icyo nzakora ni ukubabera umujyanama mbashakira ibiraka bitandukanye yaba ibyo kumurika imideli mu birori bikomeye n’ahandi kandi ubu twaratangiye.”

Yavuze ko yatangiranye n’abanyamahanga ariko afite icyifuzo cyo gufasha n’abanyarwanda.

Ingamba nshya mu muziki …

Kode yavuze ko yari amaze igihe asa nk’uhugiye mu bindi bikorwa nabyo bitari kure cyane y’umuziki ariko na none akaba atabonaga umwanya wo kwisanzura ngo akore indirimbo ariko ubu akaba yagarutse.

Ati “Ubu gahunda yanjye ni ugufatisha umuziki kurusha uko byari bimeze kera. Ibyari byaratumye ntaboneka cyane mu muziki n’izindi gahunda zijyanye n’ibindi nkora ariko ubu nagarutse. Ubu nakwizeza abakunzi banjye ko nta gusubira inyuma.”

Kode aherutse gushyira hanze indirimbo mu buryo bw’amajwi yise ‘Hot Choco’ iri ku mbuga zitandukanye zigurishirizwaho imiziki akaba yarateganya kuyikorera amashusho ariko ntibihite bikunda kubera Coronavirus.

Iyi ndirimbo iri kuri Extended Play[EP] nshya ya Kode yise 4G; iriho indirimbo nka ‘Vitamina’, ‘Sheri’, ‘Hot Choco’ n’iyitwa Julieta.

Reba indirimbo ‘Simbeshya’, Kode aheruka gushyira hanze

Kode ni umwe mu bahanzi bakanyujijeho mu muziki w'u Rwanda mu myaka ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .