Knowless na Nel Ngabo bazafasha Igor Mabano mu gitaramo cyo kumurika album ye kizabera kuri Youtube

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Gicurasi 2020 saa 04:52
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Butera Knowless na Nel Ngabo bazafasha Igor Mabano kumurika album ye ya mbere yise ‘Urakunzwe’ azamurika yifashishije igitaramo azakorera ku mbuga nkoranyamabaga.

Igor Mabano yambariye gushimisha abakunzi be mu gitaramo cyo kumurika iyi album ye ya mbere yise ‘Urakunzwe’ kizabera kuri shene ya Youtube ya MK1 TV isigaye inyuzwaho ibitaramo bitandukanye.

Iki gitaramo azifashishamo abahanzi babana muri Kina Music; Butera Knowless na Nel Ngabo. Giteganyijwe ku wa 30 Gicurasi 2020.

Ishimwe Clement ukuriye Kina Music, yabwiye IGIHE ko ikintu cya mbere bazakora muri iki gitaramo ari ukubahiriza amabwiriza yashyizweho hirindwa COVID-19.

Ati “Tugiye gukora iki gitaramo nyuma y’ikindi giherutse guhagarikwa kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, twe rero nicyo cya mbere tuzakora. Tuzubahiriza amabwiriza 100%.”

Igor Mabano ntabwo amaze igihe kinini kuko yatangiye gukora umuziki byeruye mu 2016 akimara gusoza amasomo ye ya muzika mu ishuri ry’umuziki ku Nyundo. Yahise anatangira kwigisha ibijyanye no kuvuza ingoma za kizungu muri iryo shuri no gukora ibihangano byatumye yinjira mu ruhando rw’abahanzi mu Rwanda.

Ni umwe mu bafite ubuhanga buhambaye mu gucuranga no gutunganya umuziki, ndetse yifashishwa cyane mu itunganywa ry’indirimbo zo muri Kina Music aho akorera ibikorwa bye bya muzika umunsi ku munsi.

Nyuma y’imyaka itatu mu muziki, Mabano yahisemo kumurikira abakunzi be album ye ya mbere, nyuma yo gukora indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo nka ‘Iyo Utegereza’ yatumye amenyekana mu buryo bukomeye, ‘Urakunzwe’ yitiriye album ye ya mbere, ‘Ni ukuri’, ‘Dear Mashuka’ ‘Easy’ aheruka gushyira hanze n’izindi.

Iyi album y’uyu muhanzi, umuririmbyi akaba n’umucuranzi; iriho indirimbo 13.

Igor Mabano yateganyaga kumurikira abakunzi be iyi album ye ya mbere ku wa 21 Werurwe 2020 muri Kigali Serena Hotel ariko biza gupfa kubera icyorezo cya COVID-19.

Igor Mabano w’imyaka 25 afite ubuhanga mu gukirigita ibicurangisho bitandukanye birimo ingoma za kizungu, gitari na Piano. Ni imfura mu bize mu ishuri ry’umuziki ryahoze ku Nyundo ndetse ari mu bayoboye mu itsinda ryahavukiye, ‘Sebeya band’.

Igor Mabano agiye gukora igitaramo cyo kumurika album ye kizabera kuri Youtube
Butera Knowless azafasha Igor Mabano mu kumurika album y'uyu muhanzi, hifashishijwe Youtube
Nel Ngabo nawe azafasha Igor Mabano muri iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .