Izi ndirimbo nshya z’abahanzi nyarwanda ni iziba zasohotse mu gihe cy’icyumweru turangije, birashoboka ko waba warihugiyeho ntubashe gukurikira ngo umenye izo abahanzi banyuranye basohoye, ari nayo mpamvu tuba twifuje kuzigukusanyiriza mu nkuru imwe.
Muri iki cyumweru turangije, abahanzi bafite izina mu muziki w’u Rwanda bongeye gushimisha abakunzi babo basohora indirimbo nshya.
Muri aba umuntu yavuga nka Platini wasohoye iyo yakoranye na Big Fizzo, Butera Knowless, Riderman n’abandi banyuranye.
Akinyuma ya Bruce Melodie
Bruce Melodie yasohoye indirimbo nshya yise ’Akinyuma’, ni indirimbo amashusho yayo agaragaramo Shaddyboo ariko by’umwihariko uyu muhanzi akaba yatangaje ko igenewe abari hejuru y’imyaka 18.
Iyi ndirimbo irimo amagambo y’ikiganiro cy’abantu babiri bashakanye baba batumvikana kuri gahunda zo gutera akabariro, impamvu ituma uyu muhanzi ahamya igenewe abagwije imyaka y’ubukure.
Tobora ya Butera Knowless
Butera Knowless yasohoye indirimbo yise ‘Tobora’, ni indirimbo isaba umuntu wakunze kubibwira uwo yakunze bataramumutwara.
Iyi ndirimbo yanditswe na Ishimwe Clement ari nawe wayikoze mu gihe amashusho yayo yo yafashwe na God umusore uri mu bagezweho muri iyi minsi.
Iyi ndirimbo nshya ya Butera Knowless igaragaramo Nyaxo uri mu bakinnyi ba filime bamaze kubaka izina mu Rwanda.
Ikosa rimwe ya Platini ft Big Fizzo
Platini yasohoye indirimbo ‘Ikosa rimwe’ yakoranye na Big Fizzo iyi ikaba igaruka ku nkuru y’umusore wakunze umukobwa ariko yakora ikosa rimwe uwo mukobwa agahita abona undi bakundana.
Wa musore watawe aba yibutsa uwo umukobwa yagiyeho kuzamufata neza undi nawe akamubwira ko Atari ibyo amwibutsa.
Ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Ishimwe Clement mu gihe amashusho yayo yo yafashwe na Omario.
Kibobo ya Rumaga ft Juno Kizigenza
Umusizi Rumaga uherutse kumurika album y’ibisigo 10 ari kugurishiriza hamwe ibihumbi 100Frw, mu minsi ishize yasohoyeho umuvugo yise Kibobo.
Ni igisigo kigaruka ku buzima bw’umwana wakuriye mu buzima bubi by’umwihariko aba basizi bakagaruka ku mibereho y’abana bo ku muhanda.
Uyu muvugo ukoze mu buryo buvanga ubusizi n’umuziki, yawukoranye na Juno Kizigenza.
Rimwe ya Ben Adolphe
Ben Adolphe uri mu bahanzi bavuye mu ntara bakaba bamaze gushinga imizi i Kigali mu minsi ishize yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Rimwe’.
Iyi ndirimbo yayimurikiye abanyamakuru ku wa 13 Nyakanga 2022, mu mugoroba wo gusangira abashimira ko batasibye kumuba hafi mu rugendo rwe rwa muzika.
Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element yaje gufatirwa amashusho muri Tanzania na Khalfan Khalmandro.
Turi mu munyenga ya Nsengiyumva
Nsengiyumva benshi bazi nka Igisupusupu wari umaze igihe adasohora indirimbo, kuri iyi nshuro yasohoye iyitwa ‘Turi mu munyenga’.
Ni indirimbo akoze nyuma y’iminsi yeretswe urukundo n’abafana mu bitaramo bya CHOGM.
Ni indirimbo uyu muhanzi yakorewe mu buryo bw’amajwi na Jay P amashusho yayo afatwa anatunganywa na Fayzo.
Ganja love ya Riderman
Umuraperi umaze imyaka irenga 15 afashe idarapo ry’umuziki wa Hip Hop, Gatsinzi Emery, wamamaye nka Riderman, yashyize ahagaragara indirimbo “Ganja Love” aririmba agereranya urukundo rwa nyarwo n’ikiyobyabwenge kiruta ibindi byose bibaho ku Isi.
Yakozwe na Producer Its in the City wo muri studio Ibisumizi. Ni Producer mushya ku isoko ry’abatunganya indirimbo, ariko Riderman amusobanura nk’umwana ukiri muto w’umuhanga, ufite byinshi ahishiye isoko ry’umuziki.
It’s ok ya Papa cyangwe afatanyije na Fireman na Afrique
Papa cyangwe uri mu bahanzi bamaze iminsi bakomeje izina ryabo mu muziki w’u Rwanda, aherutse gusohora indirimbo ‘It’s ok’ yakoranye na Fireman ndetse na Afrique.
Iyi ndirimbo yasohotse mu buryo bw’amajwi gusa yakozwe na Evy ukorera mu Ibisumizi.
Umutima ya Bruce 1st na Kenny K-Shot
Umuraperi ukizamuka Bruce 1st yifatanyije na Kenny K-Shot bakorana indirimbo Umutima.
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Bailey99beats mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Director C.
Izi ni zimwe mu ndirimbo nshya twabashije kubona zasohotse mu cyumweru turangije, niba nawe uri umuhanzi ufite indirimbo uzasohora mu cyumweru gitaha cyangwa ufite iyo utifuza ko yazabura wayidusangiza kuri [email protected]
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!