00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless yakomoje ku ruhare rw’umugabo we ku ndirimbo nshya yakoranye na Nel Ngabo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Ugushyingo 2022 saa 08:07
Yasuwe :

Butera Knowless yahishuye ko indirimbo ye nshya ‘Mahwi’ yakoranye na Nel Ngabo, yagizwemo uruhare rungana na 90% n’umugabo we Ishimwe Clement.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Butera Knowless yavuze ko umugabo we ari we wakoze ‘Beat’ y’iyi ndirimbo, arayandika ndetse ayiha n’injyana.

Ati "Ubundi njye na Nel Ngabo twifuzaga gukorana indirimbo y’urukundo, tujya muri studio dukora beat, tuyirangije turataha tujya gutekereza amagambo n’injyana twayashyiramo."

Uyu muhanzikazi avuga ko yaje gutungurwa n’uko Ishimwe Clement usanzwe abakorera indirimbo, yaje kubahamagara ababwira ko afite igitekerezo bakoraho.

Ati "Twarahageze dusanga amagambo ndetse n’injyana yamaze kubikora, twe tuza ari ugushyiramo amajwi yacu gusa, indirimbo iba irarangiye."

Avuga kuri iyi ndirimbo, Knowless avuga ko yashimishijwe bikomeye no kongera gukorana indirimbo n’umuhanzi akunda ndetse yemera impano ye.

Yagize ati "Nel Ngabo nubwo ari mushya, ari mu bahanzi byibuza batanu nemera impano zabo mu Rwanda. Iyo ntekereje gukorana n’undi muhanzi indirimbo ni we uhita anza mu mutwe."

Yongeyeho ko iyi ndirimbo ari impano ikomeye yageneye abakunzi be muri iki gihe cy’impera z’umwaka.

Indirimbo nshya ‘Mahwi’ ya Butera Knowless na Nel Ngabo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Ishimwe Clement mu gihe amashusho yayo yafashwe, anatunganywa na Meddy Saleh.

Butera Knowless yavuze ko Nel Ngabo ari mu bahanzi batanu yemera mu Rwanda
Butera Knowless yahishuye ko umugabo we yagize uruhare rwa 90% ku ndirimbo ye nshya 'Mahwi'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .